Ku Isi byabaye amateka kandi bizahora mu mateka aho indwara ya Coronavirus yateje ibibazo byinshi ku miryango itandukanye. Hari abahasonzeye, abahasize ubuzima kubera Vovid-19. Kuri ubu Justin Biber na Ariana Grande bahuje imbaraga bakora indirimbo izatera inkunga abagizweho ingaruka na Coronavirus.
Ibi byamamare mu njyana ya R&B na pop, Justin Bieber na Ariana Grande, bivugwa ko indirimbo yabo ibura iminsi ine ngo ijye ahagaragara dore ko aba bombi
babitangaje ko izasohoka tariki 8 Gicuransi 2020. Aba bahanzi bavuga ko amafaranga azava muri iyi ndirimbo azafasha
abana batandukanye baba abavuka ku baganga, abasirikare n'abapolisi kuko
izi ngeri z’aba bantu bakomeje kugira ubwitange mu guhashya Covid-19.
Iyi ndirimbo
yiswe "Stuck With U" nk'uko aba baririmbyi bombi babitangaje ku wa Gatanu kuri Instagram. Ubutumwa
bw’aba bombi bugera kure cyane kubera abantu benshi babakurikira (Following).
Amafaranga yose azava mu gutembera no kugurisha iyi
ndirimbo azashyikirizwa Fondasiyo ya mbere
y’abana bato kugira ngo baterwe inkunga ariko binyuze mu mushinga usanzwe
ufasha abana witwa ‘First Responder Children’s Foundation’, andi mafaranga
akazafasha abantu bitangiye gukiza amagara y’abantu muri iki gihe cya Covid-19.
Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izamamazwa ku buryo budasanzwe kugira
ngo ivemo amafaranga menshi, kuko batangiye no kwamamaza izina ry’iyi ndirimbo
ku mbuga nkoranyambaga.
Justin Bieber w'imyaka 26 na Ariane Grande w'imyaka 26, ni bamwe mu baririmbyi bakomeye muri Amerika, bakunzwe cyane mu ndirimbo nka "Love your
self ","Thank U, Next," Angel , n’izindi.
Mu ijambo rye, Ariane Grande yagize ati: "Turizera ko
tuzagira uruhare runini kuri ibi kandi turizera ko bizabashimisha". Abantu bakoze nabo bakitanga muri ibi bihe nabo bagomba gufashwa mu mafaranga azava
muri iyi ndirimbo.
Braun Scooter umujyanama w’aba bahanzi bombi yavuze ko iyi ndirimbo izagira akamaro mu gikorwa cy’ubugiraneza muri uyu mwaka.
TANGA IGITECYEREZO