RFL
Kigali

"Ese umara amasegonda angahe utera akabariro?" Tanasha yamennye ibanga ku mbaraga nke za Diamond mu gitanda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/05/2020 15:54
0


Nyuma y'aho uwari umugore wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna Oketch yahukanye agasubira iwabo ku ivuko mu gihugu cya Kenya, ubu yagaragaje uburakari bwinshi yibasira Diamond amunenga cyane imyitwarire ye mu gutera akabariro.



Tanasha ubwo yahukanaga, yabwiye itangazamakuru ko intandaro ari ukunanirwa imico ya Tanzania, imico ya Nyirabukwe Sandra no kubabazwa n’uburyo umugabo we ngo yaba akorana n’amashitani (Illuminati). 


Icyaje gutungura abantu ni uburyo uyu munyakamuru akaba n’umuhanzikazi, Tanasha Donna, yongeyeho ko Diamond ari umuntu w’umugabo waba udashoboye gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire aho yabibaze mu masegonda. Ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ariko aza kubusiba.


Abantu barimo n’inshuti za Diamod bari bibasiye Tanasha ari we bita ko atazi gufata neza abagabo mu gitanda. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye ariko akaza kubusiba, Tanasha yahamije ko abavuga ko adatera akabariro neza atari ukuri kuko nta wamusuzumye.

Yagize ati “Umunebwe? Ni ukubera iki utangerageje ngo ugaragaze ukuri? Ese ubundi umara amasegonda angahe utera akabariro?”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe Diamond abagore bamubereye ihurizo iyo bigeze kuri gahunda yo mu gitanda. Ati “Oh! tegereza, nari nibagiwe ko utajya ukora abagore nibwira ko uza kubimenya. Bavuga ko ibigunguru birimo ubusa ari byo bigira urusaku rwinshi”.

Diamond aherutse gutangaza ko ashaka kongera kurongora Tanasha 100%, mu gihe babiganiraho, hakabaho kwikosora ku mpande zombi bakaba bakomeza umurongo w'ubuzima barera umwana babyaranye.


Diamond na Tanasha bafitanye umwana umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND