RFL
Kigali

RFL yahaye inka umukecuru w'i Rubavu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uherutse kwicirwa inka n’abagizi ba nabi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2020 1:38
0


Abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), RFL basuye banagabira inka, umukecuru witwa Nyiramagori Rachel uherutse kwicirwa inka n’abagizi ba nabi.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2020, Umukecuru witwa Nyiramagori Rachel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu yashyikirijwe inka ebyiri yahawe n’abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bukoreshwa mu butabera RFL nyuma y’uko uyu mubyeyi yiciwe inka ye mu buryo bubabaje, ikaba yarishwe n’abagizi ba nabi na tariki ya 22 Mata 2020.


Inka zashumbushijwe Nyiramagori Rachel nyuma y'uko iyo yari afite yishwe n'abagizi ba nabi

Dr Justin Kabera wari uhagarariye RFL muri uyu muhango yavuze ko babonye inkuru y’uyu mubyeyi mu itangazamakuru bibakoraho nk’abakozi bahitamo kwishakamo ubushobozi ndetse bafata icyemezo cyo kumushumbusha mu rwego rwo gukomeza kumufasha gukira ibikomere yagize, anongeraho kandi ko ibi ari n’uburyo bwiza bwo gukomeza kwifatanya n’abanyarwanda muri rusange kwibuka biyubaka.


Dr Justin Kabera uhagarariye ishami ryo gutahura ibiyobyabwenge muri RFL

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu Bwana Innocent Bisengimana yavuze ko iki gikorwa abakozi ba RFL bakoze ari icy’agaciro gakomeye kandi ko bigiye komora ibikomere by’uyu mubyeyi ndetse bigatuma akomeza kumva ko igihugu cye n’abanyarwanda bamwitayeho. 

Yongeyeho ko ari igikorwa cyongera ingufu kuri uyu muryango bityo akizera ko nawe azoroza abandi baturanyi ndetse ko yifuriza abanyarwanda bose kugira umutima ufasha nk'uko biri mu muco nyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze Nyiransengiyumva Monica yashimiye cyane ubuyobozi n’abakozi ba RFL ku gushumbusha uyu mubyeyi. Avuga ko igikorwa nk’iki kimwibagiza ibyamubayeho akagira icyizere cy’ejo hazaza.

Inka zahawe Nyiramagori Rachel zari ziherekejwe n’ibiribwa binyuranye birimo; Umuceri, kawunga, amavuta, n'ibikoresho by'isuku.


Dr Justin Kabera, Laurence Ingabire na Jean Pierre Samvura bashyikiriza Nyiramagori Rachel inka yashumbushijwe n'abakozi ba RFL


Abakozi ba RFL bakoze igikorwa cy'urukundo bashumbusha Nyiramagori Rachel uherutse kwicirwa inka n'abagizi ba nabi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND