RFL
Kigali

RURA yatangaje ibiciro bishya by'ingendo mu modoka rusange mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2020 1:56
0


Mu gihe kuri uyu wa 4 Gicurasi 2020 abaturarwanda bamwe basubira mu buzima busanzwe nyuma y'igihe kinini bamaze muri gahunda ya 'Guma mu Rugo', Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by'ingendo muri Kigali ndetse no mu Ntara.



RURA itangaje ibi biciro nyuma y'amakuru y'ibihuha byatambutse ku mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga. Ibiciro bishya by'ingendo bitangajwe nyuma y'uko Inama y'Abaminisitiri yemeje ko "Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by'abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu ntara. Abatwara za Bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa".

Ibi bisobanuye ko ingendo mu modoka zemerewe gukorwa hagati muri Kigali ndetse no hagati mu Ntara (Utinjira muri Kigali). Bisobanuye kandi "Ingendo mu modoka rusange n'iz'abantu ku giti cyabo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi ntara zizakomeza guhagarara" nk'uko byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri. Ibi byanashimangiwe na RURA mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru aho yibukije abantu ko nta ngendo zemewe ziva muri Kigali zerekeza mu Ntara, cyangwa iziva mu Ntara zerekeza i Kigali.

RURA ivuga ko abagenzi bose bagomba gukaraba intoki mbere yo kwinjira muri Bisi, kwambara udupfukamunwa, no kubahiriza intera iteganyijwe byibura ya metero imwe binjira cyangwa basohoka muri Bisi. Yatangaje kandi ko imodoka zitwara abagenzi zizajya zitwara kimwe cya kabiri cy'umubare w'abagenzi zari zisanzwe zitwara. Kandi ba nyiri amabisi barasabwa gushyira ibimenyetso ku ntebe abagenzi bemerewe gukoresha zigatandukanywa n'izidakoreshwa mu kubungabunga intera hagati y'abagenzi.

Abatanga serivisi zo gutwara abantu n'abagenzi basabwe gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyuza no kwishyura kugira ngo hirindwe ihanahana ry'amafaranga mu ntoki rishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19. Ikindi RURA yasabye ni uko abashoferi, abatanga amatike n'abandi bakozi b'amasosiyete atwara abagenzi, bagomba kwambara udupfukamunwa kandi bakubahiriza ababwiriza yose ya Guverinoma yo kwirinda Covid-19.


Abagenzi barasabwa gukaraba intoki mbere yo kwinjira muri Bisi

Kuri ubu RURA yatangaje ibiciro by'ingendo mu modoka rusange inashyiraho igiciro cya Essence na Mazutu muri Kigali. Mu itangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2020, RURA yatangaje ko igiciro cya Esense i Kigali kitagomba kurenga amafaranga y'u Rwanda 965 kuri Litiro imwe. Yavuze kandi ko igiciro cya Mazutu i Kigali kitagomba kurenza amafaranga y'u Rwanda 925 kuri Litiro. Nyuma yaho RURA yahise inatangaza ibiciro by'ingendo muri Kigali ndetse no mu Ntara.

Twikije ku ngendo zo muri Kigali, urugendo rwo kuva i Kabuga werekeza ku Mulindi-Remera-Sonatube-Rwandex-Nyabugogo, igiciro ni amafaranga y'u Rwanda 750. Urugendo Kanombe-Airport-Remera-Sonatube-Rwandaex-CBD, igiciro ni 526 Frw. CBD bisobanuye 'Central Business District' ni ukuvuga 'Mu mujyi rwa gati' muri Nyarugenge muri karitsiye y'ubucuruzi.

Urugendo rwa Masaka-Masaka Hospital-Kabuga ni amafaranga y'u Rwanda 160 gusa. Remera-Sonatube-Rwandex-CBD, ni 415Frw. Nyanza-Kicukiro Centre-Zion Temple-Rwandex-Nyabugogo, igiciro cy'urugendo ni 434Frw. Kimironko-KIE-Stadium-Chez Lando-Kimihurura-CBD, ni 367 Frw.  Nyabugogo-Kinamba-ULK-Kagugu, igiciro cy'urugendo ni 313 Frw. Ibindi biciro urabisanga mu itangazo rya RURA tugiye kubagezaho hano hepfo.

KANDA HANO UREBE IBICIRO BY'INGENDO MU NTARA

KANDA HANO UREBE IBICIRO BY'INGENDO MURI KIGALI


Ibiciro by'ingendo mu mujyi wa Kigali


Ibiciro by'Ingendo mu Ntara y'Amajyepfo


Ibiciro by'Ingendo mu Ntara y'Iburengerazuba


Ibiciro by'Ingendo mu Ntara y'Amajyaruguru


Ibiciro by'Ingendo mu Ntara y'Iburasirazuba


RURA yanatangaje ibiciro bya Essence na Mazutu


Itangazo RURA yageneye abaturarwanda bose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND