RFL
Kigali

Coranavirus: Youtube channel ya David Icke yari ifite ibihumbi 900 by'aba Subscribers yasibwe kubera gukwirakwiza ibihuha

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:3/05/2020 12:24
0

Mu gihe Isi yose iri guhangana na Covid-19, hari abari gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu gukwirakwiza ibihuhu bagamije indonke. Gusa hari ibigo by’imbuga nkoranyambaga byahagurukiye abantu bari gukwirakwiza ibihuha. David yasibiwe shene ye nyuma y'uko na Facebook yari yamusibiye konti ye kuri uru rubuga.



David Vaughan Icke ni umugabo ufite inkomoko mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yaramenyekanye cyane ku bijyanye n'inkuru z'ubusesenguzi akenshi ziba zimeze nk’ibihuha bidafite gihamya kuri Covid-19 (Conspiracies). Magingo aya, youtube channel ye yafunzwe kubera gusakaza ibihuha byinshi bivuga kuri Covid-19.

David ntabwo ari uru rubuga rwa Youtube rumusiye konti rwonyine kuko kuwa 1 Gicurasi 2020 n’urubga rwa Facebook rwasibye konti ye mu rwego rwo kwirinda inkuru z'ibinyoma yagendaga ashyiraho.

Ubusanzwe uyu mugabo ni umusesenguzi, umushoramali muri Sport ndetse akaba n’inzobere kuko yigishije mu bihugu bigera kuri 25 hirya no hino ku Isi. Kuri ubu imbuga nkoranyambaga ze zamuviriyeho inda imwe kandi zifite gihamya ko atari no kurengana kuko ibyo yavuga byinshi ari ibigamije kuyobya abatu kuruta uko byabaga ari ibikemura ibibazo bafite.  

Mu gusiba iyi channel ya David yari ifite abayikurikira bagera ku bihumbi 900, ubuyobozi bwa Youtube buvuga ko yari amaze igihe aburirwa gusa yaranze kubivaho. Ni kenshi uyu mugabo yagiye atambutsaho ubusesenguzi buvuga ko murandasi y’icyiciro cya 5 (5G) yaba ifitanye isano n’ikwirakwira rya Covid-19. Bivugwa kandi ko ari mu bagize uruhare mu kugumura abaturage benshi mu Bwongereza aho benshi bagiye bagaragara banenga umushinga wa 5G bavuga ko ari yo iri kubateza iki cyago cyazonze Isi.

Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima OMS/WHO riri gushimira ibigo by’imbuga nkoranyambaga kuko byatangiye kuyifasha guhagarika abantu bakwirakwiza ibihuha muri rubanda. Ntabwo ari Facebook na Youtube gusa byafashe iki cyemezo gusa kuko n’izindi mbuga nkoranyambaga ziri guhangana n’abantu bari kuzifashisha bakwirakwiza ibihuha bitagira icyo bifasha abatuye Isi muri iki gihe bagomba kwirinda Covid-19 ahubwo bibayobya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND