RFL
Kigali

R.Kelly ashobora kuba arwaye Diyabete ibyatumye yongera gusaba ku nshuro ya 3 kuva muri Gereza

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/05/2020 19:50
0

Umuhanzi R. Kelly, ufungiye muri Gereza ya Metropolitan muri Chicago aho COVID-19 igaragara cyane, yongeye gusaba kurekurwa agataha kubera ko ashobora kuba arwaye Diabete kandi aramutse yanduye Coronavirus yahita apfa vuba.



Iyi ni inshuro ya gatatu uyu muhanzi w'icyamamare ku Isi asabye kurekurwa akava muri gereza agakurikiranwa ari hanze kubera gutinya Coronavirus. Ni mu gihe ategereje kuburanishwa ku byaha byinshi ashinjwa byo gusambanya abangavu n’ibindi bitandukanye. Amakuru avuga ko yamaze kugira umubyibuho ukabije ibimutera amakenga ko arwaye Diabete mu gihe ategereje ibisubizo by’abaganga.


Uyu muhanzi w’umunyamerika ukora umuziki mu njyana ya R&B, ategereje ibisubizo dore ko kuwa kane yagiye kwisuzumisha nk'uko umwunganizi we wa Chicago, Steve Greenberg yabitangaje. Greenberg yagize ati: "Nashoboye kuvugana na Robert [Kelly] binyuze kuri telefoni, ubu akaba ategereje kwemezwa ko ashobora kuba arwaye diyabete."

R.Kelly kuva yakumva imbaraga z’icyorezo cya Coronavirus n’uburyo cyandura, yahise agira ubwoba cyane atakambira abacamanza na Nyobozi ya Gereza ngo arekurwe kuko yahamyaga ko muri Gereza nta buryo bwo kwirinda Covid-19 kandi imfungwa ziba zicukitse.

Ubu busabe bwe bwa mbere bwatewe utwatsi, nyuma yongera gusaba kurekurwa mu kwezi gushize kwa Mata, nabwo umucamanza aramuhakanira amwizeza ko ntacyo azaba kandi nta cyerekana ko yarekurwa byemewe n’amategeko. Kuri ubu rero akaba yongeye kubisa ku nshuro ya gatatu.


Umwunganizi wa R.Kelly yatangaje ko uyu muhanzi afite ubwoba cyane muri Gereza. Ati: "R.Kelly Yagiye agira ubwoba n’ubu afite ubwoba. Yizeye adashidikanya ko agiye gupfa mu gihe afunzwe by'agateganyo”.

Greenberg yatanze icyifuzo gisaba ko Kelly yarekurwa by'agateganyo ku mucamanza wa Federasiyo ku wa Gatanu i New York, ari naho  Kelly akurikiranyweho ibyaha. Urwandiko rwagaragaje ko ubuzima bw’uyu muhanzi bwaba bumeze nabi, aho bivugwa ko “bishoboka ko Kelly arwaye diyabete”. Iyo baruwa ivuga ko Kelly afite kandi umuvuduko w’amaraso ukabije kandi afite n'umubyibuho ukabije.


Nk’uko tubikesha Chicago.suntimes, Umwunganizi we kandi avuga ko Gereza igenda igaragaza ubushake buke bwo kwerekana uko ubuzima bw’uyu muhanzi buhagaze n’ibizamini bifashwe usanga batabimubwira.

Yagize ati: "Ibisubizo by'ibizamini byagarutse ukwezi gushize ariko gereza imwima ayo makuru. Ubu ategereje kwemezwa ku bindi byafashwe.” Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ababana na diyabete baba bafite ibyago byinshi byo guhitanwa na Coronavirus mu gihe yabagezemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND