RFL
Kigali

Nice Ndatabaye yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ayi Mana y'ukuri’ yafatiwe mu gitaramo yakoreye i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2020 12:07
0


Umuramyi uri mu bakomeye Nice Ndatabaye Aimable ubarizwa muri Canada, yasohoye amashusho y’indirimbo ya mbere yitwa ‘Ayi Mana y'ukuri’ mu zafatiwe mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali.



Tariki 08 Ukuboza 2019 nibwo Nice Ndatabaye yakoze igitaramo yise ‘Umbereye maso Live Concert’ cyabereye mu ihema rya Kigali Serana Hotel ashyigikiwe n’abaramyi b’amazina azwi n’abandi bahembuye ubwoko bw’Imana. 

Ni cyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi yakoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu abarizwa muri Canada. Yagikoze afata amajwi n’amashusho y’indirimbo zahembuye imitima ya benshi yasohoye ndetse n’izindi.

Mu ijoro ry’uyu wa 30 Mata 2020, uyu muhanzi yasohoye amashusho y’indirimbo yitwa ‘Ayi Mana y'ukuri’ iri mu ndirimbo zasubiwemo na bamwe mu baramyi bakomeye mu Rwanda ndetse inifashishwa kenshi mu materaniro n’ahandi. 

Nice Ndatabaye yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo ko iyi ndirimbo ibanziriza izindi zamaze gutunganwa kuko iri mu ndirimbo akunda cyane kandi ikaba imufasha guhimbaza Imana mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzi yavuze ko ‘Ayi Mana y'ukuri’ ariyo ndirimbo yo nyine yo mu gitabo yaririmbye mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali ko izindi ari ize bwite yagiye asohora mu bihe bitandukanye. 

Ati “Iranezeza cyane! Niyo ndirimbo nkunda cyane mu ndirimbo zo mu gitabo. Hari n’izo nasubiyemo mu buryo bwa Live naririmbye kuri Album ya mbere.”

Nice Ndatabaye yavuze ko uko iminsi yicuma azagenda asohora amashusho y’indirimbo yafatiwe mu gitaramo cye cya mbere yakoreye mu Rwanda. 

Uyu muhanzi afite indirimbo zakomeje izina rye mu baramyi zirimo ‘Umbereye Maso’, ‘Ndahamya’, ‘Iracyakora’, ‘Yesu ni we’ n'izindi.    

Indirimbo ye ‘Umbereye maso’ yanitiriye igitaramo yakoreye i Kigali yamuhesheje gukundwa, ifite imizi ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari arwaje umuvandimwe we bamuvuje mu bitaro bitandukanye ariko abaganga ntibabona indwara kandi aribwa cyane.

Nice avuga ko icyo gihe yasengeye umuvandimwe we yumva ijambo ry’ihumure rivuga ko “Imana itubereye maso kandi ko hari ingabo zitugose ntagomba kugira ubwoba.”

Nice Ndatabaye yasohoye amashusho y'indirimbo yitwa "Ayi Mana y'ukuri"

Nice Ndatabaye yavuze ko akunda mu buryo bukomeye indirimbo "Ayi Mana y'ukuri"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AYI MANA Y'UKURI' NICE NDATABAYE YAFATIYE MU GITARAMO YAKOREYE I KIGALI

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND