RFL
Kigali

Hoteli, Resitora, Amasoko n'Inganda byemerewe kongera gukora! Amashuri, insengero n'utubari birakomeza gufunga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2020 1:41
0

Inama y'Abaminisitiri Idasanzwe yateranye kuri uyu wa 30 Mata 2020 ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, yemeje gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha ibikorwa byazahaye kubera ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus, inafata ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo zizakurikizwa kuva tariki 4 Gicurasi 2020.



-Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020

-Insengero n'utubari bizakomeza gufunga

-Hoteli n'amaresitora byemerewe kongera gukora

-Inganda n'Imirimo y'Ubwabatsi byemerewe kongera gukora

-Moto n'amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi

Perezida Paul Kagame wayoboye iyi Nama y'Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, yashimiye cyane abanyarwanda uburyo bubahirije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, yibutsa ko kukirwanya bitararangira, abasaba gukomeza kuba maso bubahiriza amabwiriza yo kubungabunga ubuzima. Yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Inama y'Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira icyorezo cya Covid-19, yemeza ko ingamba nshya zizakurikizwa guhera kuwa Mbere tariki 4 Gicurasi 2020, kandi zikazamara ibyumweru bibiri (2). Iyi Nama yemeje ingamba rusange zo kwirinda iki cyorezo, yemeza serivisi zemerewe kongera gukora ndetse na serivisi zizakomeza gufunga.

Duhereye kuri Serivisi zizakomeza gufunga, Inama y'Abaminisitiri yemeje ko "Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeli 2020. Insengero zizakomeza gufunga. Ahantu ho gukorera Siporo, imyitozo ngororamubiri n'imyidagaduro hazakomeza gufunga. Utubari tuzakomeza gufunga. Ingendo mu modoka rusange n'iz'abantu ku giti cyabo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi ntara zizakomeza guhagarara.

Moto n'amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. Imipaka izakomeza gufungwa kereka ubwikorezi bw'ibicuruzwa (Cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (Isolation) k'iminsi 14 ahantu habugenewe. Ikindi kibujijwe ni Inama n'Amakoraniro rusange".

Serivise zemerewe kongera gukora:

Inama y'Abaminisitiri yemeje ko "Ibikorwa by'Inzego za Leta n'iby'Abikorera byemerewe kongera gukora, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b'ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga. Amasoko azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by'abacuruzi bemerewe kuyakoreramo. Inganda n'Imiriro y'Ubwubatsi byemerewe kongera gukora, ariko hagakora abakozi b'ingenzi.

Hoteli n'amaresitora byemerewe kongera gukora ariko zigafunga saa Moya z'ijoro. Ibikorwa bya Siporo y'umuntu umwe hanze biremewe ariko ahantu hasanzwe hakorerwa Siporo n'Imyidagaduro hazakomeza gufunga. Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by'abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu ntara. Abatwara za Bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa. Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30".

Byinshi mu bikorwa byafunguwe, bije ari igisubizo ku bantu batari bacye harimo n’abatangarije INYARWANDA ko hakenewe izindi ngamba mu kwirinda Covid-19 ariko abantu bagasubira mu buzima busanzwe kuko inzara ibamereye nabi. Bamwe bagaragaje ko kwirinda biruta kwivuza, bityo basaba ko Guma mu Rugo ikomeza hakongerwaho iminsi 14 (ibyumweru bibiri) ariko Leta ikareka abacuruza kenkayeli bagasubira mu kazi kuko amazu y’abantu benshi yaguye kubera imvura. Hari n’abasabye ko abacuruza imyenda basubira mu kazi kuko ababyeyi bari kubyara muri iyi minsi bari guhura n’ikibazo cyo kubona imyenda yo kwambika abana.

Guma mu Rugo season 4 irakenewe?: Bamwe bati Yego Irakenewe, abandi bati oya turashonje, bongereho iminsi 14, bafungure kenkayeli imvura yadusenyeye

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020, Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko habonetse abantu 18 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abanduye iyi ndwara ugera kuri 243. Abamaze gukira ni 104 naho abakirwaye ni 139. Aba bantu 18 basanzwemo Coronavirus, bigaragaza ubwiyongere bw'imibare y'abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n'abo bakorana. Yavuze ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe ndetse bakaba bari koroherwa. Yasabye abaturarwanda gukomeza nkubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Covid-19.

Nyuma y'aho ubwandu bwinshi bushya bw'abanduye Coronavirus mu Rwanda buri kuboneka muri iyi minsi ari ubw'abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, amakuru dukesha Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) avuga ko magingo aya nta kamyo n'imwe iri kwinjira mu Rwanda ngo uyitwaye akomeze mu gihugu imbere. Amakuru avuga ko hari abashoferi bakira izo kamyo bakazikomezanya. Kuri ubu serivisi za gasutamo ziri gutangirwa ku mipaka. Ibi byose biri gukorwa mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.


Inama y'Abaminisitiri yemeje ingamba nshya mu kwirinda Covid-19


Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND