RFL
Kigali

Bwa mbere Marina na Queen Cha bakoranye indirimbo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/04/2020 14:51
0


Abahanzikazi babarizwa mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa The Mane Mugemana Yvonne [Queen Cha] na Uwase Deborah [Marina] bakoranye indirimbo ku nshuro ya mbere ‘Do Me’.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020 ifite iminota 3 n’amasegonda 05’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na MadeBeat naho ‘Video Lyrics’ yakozwe na A-B Godwin. 

Queen Cha na Marina basohora iyi ndirimbo bavuze ko bishimiye kuyisangiza abafana babo n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Bavuze ko byabafashe igihe kinini bayitunganya ariko ko bafite icyizere cy’uko izaba urwibutso mu bazayumva, bakayisangiza n’abandi ndetse bakayibyina mu ngo zabo n’ahandi.  

Iyi ndirimbo y’aba bahanzikazi bombi yubakiye ku rukundo rw’umukobwa wakundanye n’umusaza akamuhagararaho avuga ko amuryohereza ubuzima mu gihe abandi baba bavuga ko badakwiranye.

Aba bakobwa bombi baririmba bishyize mu mwanya w’uyu mukobwa, bakavuga uburyo uyu mukobwa aratira bagenzi be ko uyu musaza akora akazi neza, ko ari umuntu mwiza kandi ko amugeza mu bicu. 

Uyu mukobwa avuga ko uyu musaza aberwa kandi ko ariwe uzi irangamuntu ye. Akavuga ko amugenera impano zitandukanye, bagasangira umunezero udashira n’ibindi byinshi bisiga urwibutso muri we umunsi ku wundi.

Queen Cha yinjiye muri The Mane asangamo Marina umazemo imyaka itatu. Bombi ntibari barigeze bakorana indirimbo uretse ko bahuriye mu ndirimbo ‘Nari High’ yaririmbyemo Calvin Mbanda, Safi Madiba na Jay Polly bavuye muri iyi Label umwaka ushize. 

Marina azwi mu ndirimbo ‘Ni wowe’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu gihe cy’amezi 11 imaze kuri Youtube, ‘Mbwira’ yakoranye na Kidum, ‘Madede’, ‘It’s Love’ yakoranye na Uncle Austin n’izindi.

Ni mu gihe Queen Cha azwi mu ndirimbo ‘Twongere’ yakoranye na Bruce Melodie imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1 mu gihe cy’amezi icyenda imaze kuri Youtube, ‘I Promise’ yakoranye na Social Mula n’izindi.

Umuhanzikazi Queen Cha yakoranye indirimbo 'Do Me' na Marina

Umuhanzikazi Marina yaririmbanye na Queen Cha bahuriye muri Label ya The Mane

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DO ME' QUEEN CHA YAKORANYE NA MARINA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND