RFL
Kigali

Kazakistani: Umugore yaguye muri metero 35 ahita apfa ubwo yifotorezaga ku rutare yishimira ko 'Guma mu rugo' yarangiye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/04/2020 16:32
0


Olesya Suspitsyna w'imyaka 31 ukomoka mu gihugu cya Qazaqistan, yari yasuye parike izwi cyane ya Duden mu mujyi wa Antalya, ubwo ibi byabaga.



Olesya n'inshuti ze bari bishimiye ko gahunda yo kuguma mu rugo i Antalya, yarangiye bivugwa ko we n'inshuti ye bagiye gutembera kuri icyo kibanza, kizwiho kuba gitangaje ndetse gifite n'amasumo y'amazi, ubwo igihugu cyabo cyatangazaga ko gahunda ya guma mu rugo irangiye.


Kuri ubu Turukiya imaze kugira abantu barenga 115, 000 banduye coronavirus ikaba iya karindwi ku isi – ndetse iyi virus imaze guhitana abagera ku 3, 081. Ingamba zashyizweho kugira ngo bahagarike ikwirakwizwa ryayo zirimo amasaha yo gutahiraho, kwambara masike yo mu maso buri gihe, no guhagarika ingendo za hato na hato.

Mu rugendo, Olesya yaragiye yurira uruzitiro rw’umutekano kugira ngo yifotoze agaragaze amasoko ya parike, ku bw’amahirwe make, mu gihe yifotozaga, yanyereye ku byatsi maze agwa muri metero 35 munsi y’urutare.


Inshuti ya Olesya yahamagaye serivisi z’ubutabazi hanyuma umurambo we uza gukurwa mu mazi, abavandimwe be babwiye itangazamakuru ryaho ko abapolisi ba Turkiya bakoze iperereza kuri uru rubanza basanga ari impanuka yabaye.


Oleysa ataranyerera yashyize ifoto ye kuri Instagram ye, arandika ati: "Nzahora nishimira ubwiza bwa kamere ya Turukiya. Iyi ni Paradizo yanjye. ”

Inshuti nyinshi ze nazo zagiye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo zigaragaze akababaro ku rupfu rwe. Umwe yanditse ati: "Olesya yahoraga akunda inyanja kandi akifuza gutura muri Turukiya."Yatumye inzozi ze zisohora, yakundaga kumva afite umudendezo Ati: "Iki ni igihombo kidasubirwaho, Umutima wanjye ucitse intege".

Src: the sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND