Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yashyize mu myanya y’ubuyobozi abantu 38 barimo umwe witabye Imana.
Uyu
ni umunyamategeko witwa Tobias Chukwuemeka Okwuru bivugwa ko yitabye Imana mu
kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ku myaka 59. Uyu mugabo yahoze ari
umunyamategeko muri leta ya Ebonyi.
Izina rye ryasohotse ku rutonde rw’abandi bantu 37 Perezida wa Nigeria yari yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa sena ngo wemeze uru rutonde. Ni ibaruwa yasomwe na Perezida wa Sena muri iki gihugu Ahmad Lawan aho abo bose bagombaga gushyirwa muri Federal Character Commission, Umwanya uba mu Nteko Nshingamategeko ya Nigeria umuntu yavuga ko ukora nka komisiyo y’imibereho myiza.
Ikinyamakuru Sahara Reports kigaragaza ko uyu mugabo amaze amezi abiri yitabye Imana. Ibitangazamakuru binyuranye byanditse iyi nkuru bivuga ko atari amakosa ya Perezida gushyira uwitabye Imana mu mwanya w’ubuyobozi, ahubwo ko ari amakosa ya leta ya Ebonyi itaratangarije inzego nkuru iby’urupfu rwa Tobias.
Citynews ivuga ko atari ubwa mbere Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari ashyize mu myanya abantu bitabye Imana kuko hari n’abandi batanu bari barashyizwe mu myanya mu 2017 biza kugaragara ko bitabye Imana.
TANGA IGITECYEREZO