Ubushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko gucira mu kibuga ishobora kuba imwe mu nzira zo gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, bityo FIFA ikaba iteganya ko ubwo shampiyona zizaba zisubukuwe, umukinnyi uzagerageza kubikora azajya ahabwa ikarita y’umuhondo nk’igihano.
Gucira mu kibuga bikunze kuranga abakinnyi
n’abatoza b’imikino itandukanye ku Isi, cyane iyo bamaze gusoma ku mazi.
Umubiligi
Michel D’Hooghe ukuriye Komisiyo y’abaganga muri FIFA, yabwiye ikinyamakuru The
Daily Telegraph ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, FIFA iri
kwiga uko abakinnyi mu kibuga bazajya berekwa amakarita y’umuhondo nk’igihano.
Uyu
muganga yemeza ko Yavuze ko gucira mu kibuga ari umuco usanzwe mu mupira
w’amaguru ugaragaza isuku nke.
D’Hooghe
yavuze ko abayobozi ba ruhago bakwiye gushyiraho ibihano by’amakarita mu rwego
rwo kurinda abakinnyi n’abatoza b’amakipe baba bari hafi y’ikibuga.
Yagize
ati “Ikibazo ni uburyo ibyo byashoboka. Byibuze batanze ikarita y’umuhondo
k’ubikoze. Nta suku ibirimo ndetse n’uburyo bwiza bwo gukwirakwiza virusi. Iyi
ni imwe mu mpamvu tugomba kwitondera mbere y’uko dusubukura na none. Ntabwo
niteze ibyago bishobora guteza ahubwo ubu mfite impungenge ko bitazashoboka”.
Kugeza
magingo aya mu bihugu bitandukanye, hari kurebwa uko imikino yasubitswe kubera
Covid-19 yasubukurwa mu gihe cya vuba, ariko hagashyirwaho ingamba zikarishye
mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo mu gihe imikino izaba
ikinwa.
TANGA IGITECYEREZO