RFL
Kigali

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburebure bw’intoki z'abagabo bufitanye isano n’uburebure bw’igitsina

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:29/04/2020 15:13
0


Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikinyuranyo kiri hagati y’uburebure bw’urutoki bambaraho impeta (ring finger) n’urwa mukubitarukoko (index finger) bishobora kwerekana uburebure bw’igitsina cy’umugabo.



Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igihe mukubitarukoko ari yo ngufi ugereranyije n’urutoki rwambara impeta, umugabo ufite izi ntoki akunze kuba afite igitsina kirekire naho igihe ariyo ndende, aba afite igitina kiringaniye (Umuntu yavuga ko kiba ari kigufi bidakabije).

Ni ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru the Asian Journal of Andrology. Mbere hari habanje gukorwa ubushakashatsi buhuza izi ntoki n’imyitwarire y’umugabo mu gutera akabariro ndetse n’imikorere y’imisemburo ye. Hakozwe ubundi nabwo bugaragaza ubushyuhe bw’umugabo n’uburyo yakurura abantu, haza no gukorwa uburebana n’ibyago bya kanseri y’udusabo tw’intanga umugabo ashobora kuba afite, byose bihuzwa n’uburebure bwa ziriya ntoki twagarutseho haruguru.

Ubu bushakashatsi ku bijyanye n’uburebure bw’igitsina gabo bwakorewe ku bagabo 144 b’abanya Koreya barimo 20 bakuze bari bari muri ibyo bitaro ngo babagwe ibibazo bifitanye isano n’inzira z’inkari.

Uburebure bw’urutoki rwambara impeta n’urwa mukubitarukoko byo ku kiganza cy’iburyo byabanje gupimwa, naho uburebure bw’igitsina kidafite umurego nabwo bupimwa mu gihe abo bagabo bari bari mu kinya.

Nyuma yo gupima imyaka, ibiro, uburebure, ikinyuranyo kiri hagati y’izo ntoki, uburebure bw’intoki zose ndetse na BMI kuri buri muntu, baje gusanga ikinyuranyo kiri hagati y’izi ntoki aricyo cyonyine gifite aho gihuriye n’uburebure bw’igitsina cy’umugabo.

Src:webmd.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND