RFL
Kigali

Safi Madiba yavuze ko yahombye miliyoni 14 Frw mu bitaramo yasubitse muri Amerika na Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2020 9:43
0


Umuhanzi Niyibikora Safi [Safi Madiba], yavuze ko mu mibare yakoze yabonye ko yahombye arenga Miliyoni 14 Frw mu bitaramo yasubitse yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Canada aho ari kubarizwa ubu n'umugore we.



Kuwa 24 Mata 2020 nibwo Safi Madiba yatangaje ko yasubitse ibitaramo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Canada kubera ko “Icyorezo cya Covid-19 kirakomeje ni ukwihangana tugume mu rugo.” 

Umuhanzi mugenzi we Meddy yamwihanganishije agira ati “Nta kundi reka tube turuhutse.” Naho Mike Karangwa agira ati “Wihangane muvandimwe. Imana izatanga indi nzira.”

Safi Madiba yabwiye INYARWANDA, ko ubu abara igihombo cy’amadorali ibihumbi 15 [Angana n’amanyarwanda 14,062, 500 Frw], gusa akavuga ko icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus nigicogora azasubukura ibi bitaramo. 

Intenguza y’ibi bitaramo bye yagaragazaga ko yari guhera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika tariki ya 02 Gicurasi muri Mane [Portland], tariki 08 Gicurasi Ottawa muri Canada, Tariki 09 muri Amerika mu Mujyi wa Buffalo muri New York.

Yari gukomereza muri Canada mu Mujyi wa Edmonton tariki 15 Gicurasi 2020 agasoreza Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Ni ku nshuro ya mbere Safi Madiba yari agiye gutaramira mu mahanga kuva yatandukana n'itsinda rya Urban Boys mu 2017.

Safi Madiba yavuze ko yahombye arenga miliyoni 14 Frw mu bitaramo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada

Safi Madiba avuga ko azasubukura ibi bitaramo icyorezo cya Covid-19 nigicogora

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I LOVE YOU' YA SAFI MADIBA

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND