RFL
Kigali

Haruna Niyonzima yasezeraniye muri Tanzania n’umugore wa kabiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/04/2020 17:55
0


Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yakoze ubukwe n’umukobwa bari bamaze iminsi bakundana witwa Cassandra Rayan mu muhango wabereye mu gihugu cya Tanzania aherereyemo.



Haruna usanzwe ukinira ikipe ya Yanga Africans, ntabwo yagarutse mu Rwanda ubwo bagenzi be bakina muri iki gihugu barimo Kagere na Migi bazaga i Kigali nyuma y’aho bitangarijwe ko ibikorwa by’imikino muri Tanzaniya bihagaritswe mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu nkuru dukesha FunClub, ivuga ko mbere y’uko Haruna ava mu Rwanda yabanaga n’umugore we basezeranye Uwineza Consolee gusa akaba yarasubiye muri Tanzania ari kumwe n’uyu Cassandra Rayan bikaba byanarangiye bafungiyeyo indowa nk'uko babyita muri iri dini rya Islam.

Tariki ya 15 Ukwakira 2015 ni bwo Haruna yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Uwineza Consolée batangiye kubana ubwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko hashingiwe ku myaka igaragara mu byangombwa bye.

Uyu mugore bari bamaranye imyaka 17 bakaba bafitanye n’abana gusa akaba yahisemo gushaka undi mugore nk'uko idini rye ribimwemerera.

Haruna Niyonzima ni umwe mu byamamare muri Tanzania, yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo ayo mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, Etincelles na AS Kigali; ndetse na Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania.

Uyu mugabo kandi wubatse izina rikomeye muri Tazania akaba yaratangiye no kugaragara muri za Filme zikinirwa muri iki gihugu.

Cassandra Rayan wasezeranye na Haruna imbere y’Imana ni umukobwa uzwi cyane ku mazina ya Cassa Rayan, akaba yaramamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.

Haruna yamaze imyaka umunani muri Tanzania, itandatu muri yo akaba yarayimaze akinira Yanga Africans aho yagiriye ibihe byiza ndetse aba umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iki gihugu haba mu kibuga no hanze yacyo.


Haruna Niyonzima yasezeranye na Cassa Ryan imbere y'Imana muri Tanzania


Haruna na Cassandra Ryan bari bamaze igihe kitari gito bakundana


Cassandra Ryan wamamaye cyane ku rubuga rwa Instagram asezeranye na Haruna

Source: Funclub





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND