RFL
Kigali

Byose bicecetse! Eddie Mico yakoze indirimbo ikumbuza abantu kwihererana n'Imana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/04/2020 14:37
0


Umuhanzi Eddie Mico ufite umwihariko wo gukora indirimbo zikundwa cyane n'abiganjemo urubyiruko wamamaye mu ndirimbo 'Real Swagg' n'izindi zinyuranye, yakoze mu nganzo akumbuza abantu kwihererana n'Imana bakaganira nayo byimbitse ibintu byose bicecetse.



KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'REAL SWAGG' YA EDDIE MICO

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Eddie Mico twamubajije uko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ye nshya 'Byose bicecetse' adusubiza muri aya magambo: "Igitekerezo cyaje ntabipanze cyane. Umugoroba umwe nari ahantu ndi kwisengera tu bisanzwe iba imvutsemo gutyo. Byari na mbere ya coronavirus na Lockdown between (mo hagati)".


Eddie Mico yavuze ko iyi ndirimbo ye ari isengesho aho yabwiraga Imana kumva ijwi rye aho ibintu byose byari bicecetse, ati "Byari nk'isengesho mbwira Imana ko iby'isi bindi byose bivuyeho cyangwa bicecetse...ndi imbere yawe wowe gusa, ni wowe nyotewe, nkeneye gukorwaho nawe simve aha ndi imbere yawe uko naje". Ku bijyanye n'ubutumwa buri wese uri bwumve iyi ndirimbo yakuramo, yavuze ko ari ukumumbuza kwihererana n'Imana. Yagize ati: 

Iyi ndirimbo ni Iyo gukumbuza abantu bya bihe bidasanzwe umuntu agirana nayo ahiherereye, ari wenyine nayo, ibindi byose bicecetse kuko imbere yayo ni ho tuvana amahoro ya nyayo, ubutsinzi bwuzuye (Over the flesh and life in general), gukira (Healing) n'ibindi n'ibindi....so ni indirimbo yo gukumbuza abayumva ahiherereye nayo bonyine, ibindi byose bicecetse.

UMVA HANO 'BYOSE BICECETSE' INDIRIMBO NSHYA YA EDDIE MICO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND