RFL
Kigali

Indonesia: Isoko rigurisha inyama z'inyamaswa zo mu gasozi zizwiho kuba indiri ya Coronavirus riracyakora- AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/04/2020 14:04
0


Amashusho ateye ubwoba aragaragaza ko isoko rimwe rizwi cyane muri Indonesia rigikora, aho bari gucuruza imbwa, injangwe, inzoka uducurama n’utundi dusimba bivugwa ko dufitanye isano na Coronavirus.



Inzego z’ubuzima zisaba abacuruzi b’izi nyamaswa gufunga, abacuruzi ku isoko ry’inyama rya Tomohon ku kirwa cya Sulawesi bo bavuga ko ubucuruzi bwabo bugikomeje ndetse ba mukerarugendo bafata urugendo kugira ngo barebe inyama zidasanzwe zigurishirizwa aho.

Umucuruzi w’uducurama, Stenly Timbuleng yavuze ko icyorezo kitagize ingaruka ku bicuruzwa bye ati“Mu by'ukuri… kugurisha birakomeje, ibicuruzwa byanjye biragurwa cyane".

Akomeza avuga ko ku munsi ashobora kugurisha uducurama hagati ya 50 na 60, ati ”Abakiriya banjye baracyakomeza kuza nk’ibisanzwe


Ibi bibaye mu gihe ubushakashatsi bwerekana ko coronavirus yatangiriye i Wuhan mu Bushinwa, ishobora kuba yarakomotse ku masoko agurisha inyamaswa zo mu gasozi zitemewe.


William W. Wongso, impuguke mu guteka muri Indoneziya akaba n'umwanditsi w’ibitabo, yagize ati: “Agacurama ni poroteyine gakondo ikundwa cyane cyane muri Sulawesi y'Amajyaruguru”. Yongeyeho ati: "Igice nkunda cyane ni amababa." Isoko ryo muri Indoneziya ritavugwaho rumwe rigurisha inyama zidasanzwe zirimo inzoka nini, uducurama, injangwe n'imbwa.



Ruddy Lengkong, ukuriye ikigo cya leta gishinzwe ubucuruzi n’inganda muri ako karere, yasabye abantu kutarya inyama z’inyamaswa zikekwa kuba zaranduye coronavirus.

Porofeseri R. Wasito wo mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo muri kaminuza Gadjah Mada, Yogyakarta, yavuze ko amasoko nk’aya ari “indiri”ya virusi.


Ati: "Isoko rya Tomohon n'andi masoko agurisha inyamaswa zo muri Indoneziya zishobora kuba indiri ya coronavirus". Muri Indoneziya habarurwa abantu 8.211 basanzwemo coronavirus na 869 bapfuye nk'uko amakuru yakozwe na kaminuza ya Johns Hopkins abitangaza.



Ubucuruzi bw'inyama z'inyamaswa zo mu gasozi burakomeje nubwo inzego z'ubuzima zibasaba kubuhagarika

Src: The Independent.co. uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND