RFL
Kigali

Zari yibasiye bikomeye Diamond wemeye ko azishyurira ubukode bw’amezi 3 imiryango 500 y'abagizweho ingaruka na Covid-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/04/2020 7:35
0


Nyuma yaho umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane w’afurika muri rusange, Diamond Platnumz atangaje ko azishingira imiryango igera kuri 500 akayishyurira ubukode bw’amezi 3 kubera bagizweho ingaruka na Coronavirus, Zari Hasan yamwikomye amubwira ko ari kubeshya abaturage.



Zari Hasan  umugore wa Diamond Platnumz  batandukanye babyaranye abana 2, avuga ko yatunguwe no kumva ko uwahoze ari umugabo we, Diamond yizeza abaturage ubufasha nyamara yarananiwe kurera abana be ,ibintu afata nko kubeshya kwa Diamond.


Diamond nk’uko aherutse ku binyuza ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 isi ihanganye na cyo cyagize ingaruka mbi ku bikorwa byinshi, ku buryo abenshi mu bari batunzwe na byo bahuye n’ikibazo cy’imibereho.

Uyu muhanzi kandi avuga ko na we ari mu bagizweho ingaruka na Coronavirus, gusa muri duke atunze akaba yemeye gukoramo yishyurira amezi atatu y’ubukode imiryango 500.

Mp3 Download: Sound - by Diamond Platnumz ft Teni | Make millions ...

Amwe mu magambo yatangaje yagize ati N’ubwo ndi mu bagizweho ingaruka mbi n’iki cyorezo ku bijyanye n’ubukungu, muri bike Imana yampaye, nafashe icyemezo byibura cyo gutanga ubufasha nishyurira byibura imiryango 500 amezi atatu y’ubukode bw’inzu nk’igikorwa cyo gufashanya muri ibi bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Covid-19.”

Gusa Diamond yavuze ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha ari bwo azatangaza uko kwishyurira iyo miryango ubukode bizakorwa.  Zari Hassan yahise yerekanye ko ababajwe n’ingamba Diamond yafashe, ni ko kwisunga imbuga nkoranyambaga asuka uburakari kuri Instagram.


Amwe mu mgambo y’uyu mugore Zari Hasan yagize ati “Ntuzi icyo abana bawe barya, cyangwa uko basinzira, ntuzi niba hishyuwe amafaranga n’ubwishingizi bw’ubuvuzi. Ntuzigera ushimisha isi mu gihe ibyawe bitishimye, byiteho, uri gutanga ibinyoma”. 

Diamond ashyirwa mu bahanzi bakize muri Afurika kandi bigaruriye imitima ya benshi muri muzika akaba n'umwe mu bakurikirwa cyane kuri Youtube.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND