RFL
Kigali

Apple Music yiyemeje guteza imbere umuziki wa Africa binyuze mu kwagura imikorere igera mu bihugu byose

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:27/04/2020 11:00
0


Ikigo cya Appple binyuze mu ishami ryacyo ricuruza umuziki irashaka guteza imbere umuziki w’abanyafurika aho yavuye ku bihugu 13 yakoreragamo ikaba yongeyeho ibigera kuri 25, byose hamwe bikaba ibihugu bigera kuri 38 izajya ikoreramo ubucuruzi bugezweho bw’umuziki (Music streaming services).



Music Streaming Services ni uburwo bugezweho bwo gucuruza ibihangano byiganjemo iby’umuziki ndetse na Filimi hifashishijwe ikoranabuhanga. Ubu buryo ni bwo Apple yise Apple Music aho ikorana n’abahanzi ikabagurishiriza umuziki wabo binyuze muri ubu buryo yubatse.

Iki kigo gisanzwe gikorera muri Africa aho cyakoreraga mu bihugu bitarenze 13 ariko magingo aya kigiye kwagura imikorere aho cyongeyeho ibihugu bigera kuri 25. Nyuma y'uko Apple imaze kugenda ihitamo ibindi bihugu igiye gukoreramo ubu bucuruza, izajya igaragara mu bihugu 173. 

Apple ifite 19% ku musiki ucuruzwa kuri streaming services naho mucyeba wayo Spotify ifite 35% ku Isi. Apple music ifite abafata buguzi bagera kuri miliyoni 60 naho mucyeba Spotify ikagira miliyoni 120. 

Apple music ihanganye n’ibigo bikomeye cyane ku Isi birimo; Google music, Spotify na Pandora. Gusa ubu muri Africa ntabwo ari ibi bigo biri guhangana na Apple ahubwo ni ’Ikigo cyitwa Boomplay cyo mu Bushinwa. Benshi mu bafite telefone zigezweho, iyo baziguze basangamo iyi application ya Boomplay. 

Boomplay ikorera mu bihugu hafi ya byose bya Africa ndetse imiziki myinshi iba ari ubuntu. Apple nayo yazanye imbaraga nyinshi muri Afrika izajya igura umuziki ari hagati $3 na $11 ku kwezi aya mafaranga ni yo bahaho ba nyiri imiziki.

Nk'uko ubuyobozi bwa Apple bubitangaza n'ubwo bongereye umubare w’ibihugu bagiye gukoreramo muri Afrika ntabwo bazarekera aho ahubwo bazagomeza kugeza ubu bucuruzi no mu bindi bihugu nubwo bakomeje guhura n'imbogamizi muri uru rugendo yiyemeje.

Apple itangaza ko iri guhura n’ikibazo cy'uko abakiriya bayo babura murandasi (internet) yo gukoresha ubu buryo ndetse abandi bakagira ikibazo cyo kutamenya imikorere yabwo hakiyongeraho amikoro macye abuza benshi gukoresha Music streaming services ku buryo bunoze.

Spotify ihanganye na Apple magingo aya ikorera mu bihugu 5 muri Africa ari byo; Algeria, Egypt, Morocco, South Africa, Tunisia.

Ibihugu bishya Apple music igiye gukoreramo ubucuruzi ni; Algeria, Angola, Benin, Cameroon, Chad, Côte d’Ivoire, Democratic Republic of the Congo, Gabon, Liberia, Libya, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritania, Morocco, Mozambique, Namibia, Republic of the Congo, Rwanda, Senegal, Seychelles, Sierra Leone, Tanzania na Tunisia, Zambia.

Apple yizeye ko iyi telefone nshya yagiye hanze yitwa iPhone SE igiye kubafasha kwigarurira isoko hirya no hino ku Isi.

Src: france24.com, rfi.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND