RFL
Kigali

‘Korali Ukuboko kw’Iburyo’ yagizweho ingaruka na Covid-19 yahumurije abanyarwanda mu ndirimbo ‘Ibyiringiro by’ubuzima’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2020 23:26
0


Muri iyi minsi Isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus, Korali Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Gatenga, yageneye ubutumwa bw'ihumure abanyarwanda ndetse n'abandi bantu batuye Isi. Aba baririmbyi bati 'Ibyiringiro by'ubuzima turabifite kabone n'ubwo turwara tukababara nk'abandi bose ariko tuzarama".



Mu gihe mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi abantu benshi bagezweho n'ibibazo bitandukanye byatewe n’iki cyorezo, iyi Korali isanga icya mbere abanyarwanda bakwishimira bagashimira n’Imana ari ukuba bafite ubuyobozi bwiza bureberera abanyarwanda bugashyira inyungu z’umunyarwanda imbere. Aha ingero havugwa uburyo abagiye bakekwaho iyo ndwara ndetse n’abayigaragayeho bitaweho mu kubaha service z'ubuvuzi; ndetse na gahunda zo kugaburira abatabasha kwibonera amafunguro n’ibindi.

Urugero rwiza rwo kwita ku batishoboye cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19 rwageze no ku bikorera, rugera no mu Itorero iyi korali ibarizwamo rya ADEPR ndetse by’umwihariko bigera n’imbere muri Korali Ukuboko kw’iburyo. Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’iburyo, Bwana Kwizera Seth yatangarije INYARWANDA ko iyi Korali ku bufatanye n’inshuti zayo yafashije imiryango igera kuri 21 mu kubona amafunguro n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Mu bo iki cyorezo cyagizeho ingaruka harimo na Korali Ukuboko kw’iburyo. Umuyobizi wayo, avuga ko hari ibikorwa byinshi iki cyorezo cyakomye mu nkokora. Yavuze ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka iyi korali yateganyaga gusohora nibura indirimbo nshya ebyiri mu zo iheruka gukorera mu gitaramo cyabaye le 01/12/2019 muri Dove Hotel cyiswe “Ikidendezi Live Concert” ariko bikaba bitarashobotse. 


Korali Ukuboko kw'iburyo nayo yagizweho ingaruka na Covid-19

Ikindi ni uko, nyuma y’uko Korali yari ivuye mu ivugabutumwa mu Karere ka Ngororero ku matariki ya 22-23/02/2020 yagombaga gukora irindi vugabutumwa kuri ADEPR Rugando tariki 29/03/2020 ariko uru rugendo rwarahagaze. Hari hateganyijwe kandi ko igihemwbe cya mbere cya 2020 kizarangira Korali yatumije ibikoresho bya muzika ariko bikaba bitazakorerwa igihe nk'uko byari muri gahunda.

Mu gukomeza guhumuriza inshuti zayo n’abanyarwanda muri rusange, Korali Ukuboko kw’iburyo yongeye kwibutsa abakunzi bayo indirimbo ifite yitwa Ibyiringiro by’ubuzima. Ni indirimbo basanganywe, gusa iyi korali isanga ubutumwa burimo bwahumuriza benshi muri iyi minsi. 

Muri iyi ndirimbo harimo aho iyi Korali ivuga ko ifite ibimenyetso birenga kimwe ndetse birenga bibiri by’uko Imana izabagirira neza. Bityo ngo nta mpamvu yo kwiheba kuko Imana biringiye igikomeje gukora: Dore Ukuboko k'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kwumva Yesaya 59:1.

Iyi Korali isanga abantu bose muri rusange kwiye gufata ingamba zo gukomeza kwiringira Imana, bakarushaho kuyikiranukira no gusenga bizeye. Ikindi buri wese mu nshingano ze akitabira umurimo unoze aharanira kongera umusaruro mu byo akora.

Korali Ukuboko kw'Iburyo mu mafoto yafashwe mu bihe bitandukanye


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IBYIRINGIRO BY'UBUZIMA' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND