RFL
Kigali

Ibintu 12 bitangaje ku rukuta runini (Great Wall) rw'u Bushinwa rumaze imyaka amagana

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:25/04/2020 20:47
0


Kubaho kwa muntu kurangwa no guhindura aho aba, ni yo mpamvu bitworohera kumenya ibikorwa n’ibikoresho by’abakurambere bacu. Muri iyi nkuru tugiye kubabwira ibintu bitangaje ku rukuta ntanyeganyezwa rw’u Bushinwa rumaze imyaka amagana rugikomeye kandi rwubatswe ahantu harangwa n’imitingito myinshi kandi ikomeye.



12. Ku gice kimwe cy’urukuta kitwa Mutianyu habera isiganwa ryitwa The Great Wall Marathon mu kwezi k’Ukwakira buri mwaka.

11.Uru rukuta runini rw'u Bushinwa ni cyo kintu kirekire cyakozwe n'amaboko y’abantu kuva isi yakitwa Isi.

10. Igice kizwi cyane cy'urukuta runini - Badaling - cyasuwe n'abakuru b'ibihugu barenga 300 n’abandi banyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi. Uwa mbere muri bo yari umunyapolitiki w’umusoviyeti Klim Voroshilov mu 1957.

9. Igice cy’urukuta runini cya Jiankou, kizwiho kuba gihanamye kandi kirangwamo umuyaga mwinshi, gikunda kugaragara cyane mu bitabo by'amashusho ya Great Wall hamwe n’amakarita yifashiswa mu gutambutsa ubutumwa.

8. Igice cyo mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bw'urukuta runini (urugero nko mu ntara za Gansu na Ningxia) birashoboka ko cyazangirika cyangwa kigasenyuka mu myaka 20, kubera ubutayu n'impinduka mu mikoreshereze y'ubutaka n'abantu.

7. Mu gihe cy’Impinduramatwara mu by’umuco (1966–1976), amatafari menshi yavanwe ku rukuta ajyanwa kubakishwa inzu z’abaturage ndetse n’ibigega n’ibibumbiro by’abahinzi n’aborozi.

6. Igice cya Gubeikou kiba ku rukuta runini gifite imyobo y’amasasu, iyi akaba ari gihamya yerekana ko uru rukuta rwakoreshwaga n’Abashinwa guhangana n’umwanzi ndetse ni n'igihamya ku ntambara ya nyuma iheruka kurwanirwa kuri uru rukuta.

5. Umugani uzwi cyane wakomotse kuri uru rukuta ni uw’umugore witwa Meng Jiangnv-umugabo we yapfuye yubaka urukuta. Inkuru ivuga ko uyu mugore yarize amarira menshi avanzemo n’uburakari maze igice cy’urukuta kirasenyuka, kigaragaza amagufwa y'umugabo we kugira ngo ashobore gushyingurwa mu cyubahiro.

4. Umwami wa mbere w’ubwoko bwaba Qin ntabwo ari we wa mbere wubatse uru rukuta runini. Ahubwo we yahujije inkuta zo mu Majyarugu za leta yari amaze gutsinda no kwigarurira.

3. Abakozi ntakorwaho bubatse uru rukuta ni abasirikari, abahinzi-borozi babikoze ku gahato ndetse n’imfungwa zakatiwe.

2. Urukuta runini ntabwo ari umurongo uhoraho cyangwa ukomeza: hari urukuta rw'uruhande, urukuta ruzengurutse, urukuta ruringaniye cyangwa rugandutse, n'ibice bitagira urukuta (imisozi miremire cyangwa inzuzi bikora inzitizi aho). Ku ngoma ya Qin (221–206 mbere ya Yesu), ifu y'umuceri ifashe yakoreshejwe mu guhuza amatafari akomeye mu kubaka uru rukuta.

1. Abantu benshi batekereza ko ubaye uri mu isanzure uru rukuta warubona n’amaso yawe ariko si ko bimeze kuko ushaka kurureba bigusaba kwifashisha ibyuma byabugenewe.

Src: www.chinahighlights.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND