RFL
Kigali

Kanye West yashyizwe ku rutonde rw'aba Miliyarideri ahita aza ku isonga mu byamamare bitunze akayabo ku Isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:25/04/2020 15:17
0


Umwaka ushize ni bwo Kanye West yaciye agahingo ko kwinjiza amafaranga menshi mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop abicyesheje inkweto ze Yeezy. Magingo aya yashyizwe ku rutonde n’ikigo cya Forbes ko atunze arenga Miliyari y’amadolari y'Amerika. Kanye West ubu ari ku murongo w’imbere mu byamamare bitunze menshi.



Kanye West ni umwe mu bagabo bakunze kumenyekana cyane kubera ibikorwa benshi bafata nk'ibisekeje ariko nyamara aba ari mu bucuruzi. Ukoresheje imvugo ya Airtel Rwanda, wavuga ko uyu mugabo aba ari 'Mu Kazi Kose'.

Mu mwaka washize ni bwo Kanye West yagiriye uruzinduko mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba mu gihugu cya Uganda ajyanayo inkweto yari ashyiriye Perezida Museveni ndetse nawe mu kumwereka ko amwishimiye amugabira inka 12.

Iki gikorwa cy'uko Kanye yahaye Museveni inkweto za YEEZY benshi bagifashe nka byenda gusetsa ariko abazi ubucuruzi neza igikorwa yakoze cyari ingenzi kandi agikorera igihe. 

Nk'uko urubuga rwa Forbes rubivuga, Kanye West yahereye mu ntangiriro z'uyu mwaka ababaza impamvu batamushyira ku rutonde rw’abaherwe ariko bakamubwira ko nta mafaranga afite abimwemerera.

Mu kubasubiza nawe yarababwiye ati ”Kumbaza gusobanura uwo mubare bimeze nk'uko wabaza nyogokuru wawe ngo mbwira uburyohe bw'uko cake yari imeze”. Nyamara uyu mubare basaba, Kanye West avuga ko yari awufite ari wo Miliyari y'amadorali.

Kanye West yigeze kunegura ikigo cya Forbes agira “Ntabwo banyita umumiliyaderi kandi naberetse cheque iriho Miliyoni $890 ariko ntabwo banyita umumiliyarideri”. Kuwa 24 Mata 2020 ni bwo ikigo cya Forbes gisanzwe gikora intonde z'abakire cyemeje ko Kanye West afite umutungo ungana na Miliyari $1.3. 

Ubu butunzi butuma uyu mugabo aba umuhanzi uri mu batunze menshi ndetse n'ujya mu byamamare bikina umupira w’amaguru ho abakubye inshuro nyinshi kuko uwa mbere ni Cristiano Ronaldo utunze menshi amukubye inshuro zigera kuri 2.5 kuko urubuga rwa wealthgorilla.com ruvuga ko atunze agera kuri Miliyoni $500 naho Messi akaba atunze Miliyoni $400.

Nyuma y'uko iyi nkuru itangajwe na Forbes, Kanye West akimara kubona ko bavuze ko afite Miliyari $1.3 yahise avuga ati ”Jye ntunze Miliyari $3 na n'ubu nta muntu wo kuri Forbes uzi kubara koko”. Kanye West ni umugabo ufite umugore n'abana 4. Umugore we ni Kim Kardashian icyamamare ku Isi mu kumurika imideri. Kanye West yavutse mu 1977 bisobanuye ko abaye umu Miliyadeli ku myaka 43 y'amavuko.

Ubwoko bw'inkweto za YEEZY zakozwe ku bufatanye bwa West na Adidas

Ubutunzi bwa Kanye West bwatumbagijwe n’amafaranga ari gusarura mu ruganda rw’inkweto rwe yahaye izina rya YEEZY ziri mu ziharawe na benshi ku Isi. Uyu mugabo si ibi atunze gusa kuko anafite amazu, akagira ibikorwa by’ubuhanzi biri mu ngeri zitandukanye bimwinjiriza agatubutse.

Kanye West akiri umwana yakuze akunda gushushanya inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers yakundaga kubwita Yeezus ari naho havuye izina na rya Yeezy. Aha ni ho benshi bahera bavuga ko ibi bintu ari inzozi za Kanye West ziri kujya mu ngiro.

Kanye West ikindi kiri kumubyarira inyungu ni ubushuti afitanye na Perezida Donald Trump. Benshi bavuga ko kubera kugaragara aganira na Trump ndetse no kuba ibinyamakuru byinshi bimwandikaho byinshi bitandukanye biri mu bimutiza umurindi mu kubona amasoko y’ibicuruzwa bye bibimburiwe n’inkweto z'agatangaza bivugwa ko zishobora gukura ku isoko Adidas ndetse n'ubundi bwoko bw’inkweto.

Umwaka ushize wa 2019, Kanye West yinjije Miliyoni zigera ku $150 ahigitse Jay Z yendaga gukuba kabiri aho amenshi muri yo ari ayo yari yakuye muri YEEZY. West afite imikoranire n’uruganda rwa Adidas kuko uyu mwaka bamwishyuye agera kuri Miliyoni $140. 

Ikindi kintu kimuha isoko ni uko umugore we ari umunyamideli wamamaye cyane ku Isi ndetse na baramu be nabo bari mu bamufasha kwamamaza ibi bikorwa bye byiganjemo ubucuruzi bw'ibyo kwambara ndetse hakajyaho n'amafaranga atari macye asarura mu muziki.

Ikindi wamenya kuri uyu mugabo ni uko aherutse kwiyegurira Imana ubu akaba afite abayoboke batagira uko bangana bitabira amasengesho ye yo ku Cyumweru abera mu duce dutandukanye muri Amerika. Kanye West asigaye avuga ko asenga ndetse ko anafite umugambi yahawe n’Imana wo gutanga ubutumwa bwiza. Muri aya materaniro ye benshi bafata nk'idini n'ubwo atari ko we aryita, afite korari aririmbamo yitwa 'Intwarane' ”Sampler” aho aba ari ku murongo w’imbere.

Src: Forbes 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND