RFL
Kigali

Bimwe mu byigeze guhagarika ibikorwa by’Abasilamu

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:25/04/2020 14:28
0


Ku itariki ya 24 uku kwezi, ni bwo hatangijwe Igisibo mu Rwanda. Mangingo aya, Abasilamu bose mu Isi bari kubahiriza itegeko ryo gukora Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan mu buryo budasanzwe. Gusa, ntabwo ari ubwa mbere ibikorwa by’Abasilamu bihuye n’ingorane z’Intambara cyangwa se ibihe by’indwara z’ibyorezo.



Ubu, abarenga Miliyali 3 bategetswe kuguma mu ngo zabo ngo hirindwe isakara ry’indwara y’icyorezo cya Covid-19. Ubwo, kudasohoka byahagaritse ingendo—za hafi na kure—byakuyeho akazi, ndetse binahagarika ibikorwa byo gusengera mu mahuriro/amateraniro y’abantu benshi. Gusa, abahagarariye amadini atandukanye, bakomeje gushimangira ko n’ubwo abantu batemerewe kujya mu nsengero zabo, gusenga byo birakomeje mu ngo.

Iyi ndwara y’icyorezo ihuriranye n’itangira ry’igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhani, aho abagera kuri miriyali 2 bagiye kugikora mu buryo butari busanzwe. Nko mu bihugu bituwe n’Abasilamu, ubu urasanga imisigiti ifunze, ubwo amasengesho yaberagamo asigaye akorerwa mu rugo—mu busanzwe biba ari itegeko ku mugabo gukorera isengesho ku musigiti.

Isengesho ryahuzaga imbaga ryo ku wa Gatanu, ubu ntabwo rigikorwa. Ibikorwa byo gusura i Macca ahakorerwa umutambagiro Mutagatifu nabyo byarahagaritswe. Mu buryo bwari busanzwe, Abasilamu basabanaga, bagahura mu masengesho, bagasangira ifunguro ryo gusiburukiraho—ifutari—yewe bakagira n’ isengesho ry’ umugereka riboneka mu kwezi kwa Ramadhan gusa ari ryo Taraweeh.

N’ubwo ahenshi ibikorwa byo guhurira mu misigiti byahagaritswe, Umwami wa Saudi Arabia; Salman bin Abdul Aziz, ku wagatatu yemeje ko hagomba kuzajya habaho amasengesho ya Taraweeh mu misigiti ya Macca na Medina, ariko ntiyitabirwe n’abandi uretse abasanzwe bakora muri iyo misigiti gusa.

Dore bimwe mu byahagaritse ibikorwa bitandukanye by’Abasilamu

Igitero cya Qurmatian cyo muri 930

Ibikorwa by’umutambagiro Mutagatifu ubura i Macca byarahagaritswe nyuma y’ uko umuyobozi w’ ubwoko bw’ abitwaga Qurmatian—bw’ahahoze ari muburasirazuba bw’ Ubwarabu; ubu ni Bahrain—agabye igitero aho i Macca.

Imwe mu mibare igaragaza ko abagera ku 30,000 biciwe muri iki gitero. Bivugwa ko kandi Abu Tahir al-Jannabi we wari uyoboye iki gitero, ko yubahutse ibimenyesto bihambaye by’idini harimo kwiba ibuye ryirabura riboneka muri Kaaba, ndetse atesha agaciro umugezi mutagatifu Zamzam ubwo yatagamo imibiri y’ abishwe bari mu mutambagiro.

Nyuma y’ iki gitero rero, ibikorwa byo kujya i Macca byahagaritsweho, ndetse n’ ibuye ryirabura riza kongera kugarurwa—bivugwa ko ari nyuma y’imyaka igera kuri 20.

Icyorezo cya Cholera, mu kinyejana cya 19

Muri iki kinyejana, hagiye habonekamo ibyorezo bya cholera ubugira kenshi. Ibi, byageze aho ibikorwa by’ umutambagiro mutagatifu bihagarikwa mu myaka ya 1837, ndetse no 1846.

Iki cyorezo cyaje kandi kwiyuburura, kigaruka mu 1865, ibyo byaje no gutuma hatumizwa inama Mpuzamahanga yabereye i Constantinople ubu ni Istanbul.

Byaje kwemeza ko imijyi ikora ku mazi nka Sinai, na Hejaz bishyirwa mu kato, kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’ iki cyorezo. Gusa, hagati y’imyaka ya 1830 na 1930, habonetse icyorezo cya cholera mu babaga baje mu mutambagiro Mutagatifu i Macca inshuro byibuza 27.

Intambara ya Syria, mu 2016

Ku wa 29, Mata, amasengesho yo ku wagatanu yarahagaritse mu mujyi wa Syria; Aleppo, nyuma y’uko hari hakomeje kuraswa ibisasu n’indege za Leta.

Inama y’ iyobokamana yasabye abaturage ba Aleppo ko bakirinda kujya mu misigiti. Mu mateka y’umujyi ukuze wa Kisilamu; Aleppo, nibwo hari hahagaritswe amasengesho yo ku wa Gatanu—Idjuma.

Kuri ubu, isi yose, ariko byihari uuryango mugari w’Abasilamu ukaba ukomeje gukorera ibikorwa by’ amasengesho mu ngo zabo bitewe n’indwara y’icyorezo cya covid-19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND