RFL
Kigali

Umuryango w’Abibumbye uraburira Afurika y’Uburasirazuba ko igiye guhura n’indi nkundura y’igitero cy’inzige

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:25/04/2020 0:10
0


Uyu muryango binyuze mu gashami kawo ka FAO, uraburira za leta zo mu bihugu byo mu Burasirazuba kimwe n’ibyo mu ihembe bw’ Afurika ko bigiye guhura n’indi nkundura y’igitero cy’inzige. Uyu muryango wari watangaje ko ugiye gukusanya agera kuri Miliyoni 76 z’amadorari y’Amerika yo gukemura ibibazo by’amapfa kimwe no kwirinda ibi byoni



Mu kwezi kwa Gatatu k’uyu mwaka ndetse na mbere yaho gato, bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba byashegeshwe n’ibitero by’inzige. Izi nzige zibarizwa mu bwoko bw’izo mu butayu zateye ibi bihugu n’ubundi ziturutse mu butayu bubarizwa mu Burasirazuba bwo hagati bw’isi. Bimwe mu bihugu izi nzige zagezemo harimo: Kenya, Uganda, Somalia kimwe n’ibindi byo mu kigobe cy’ Aden. 

Kugeza mu kwezi kwa Gatatu Umuryango w’Abibumbye binyuze mu gashami kawo ka FAO waje gutangaza ko umubare w'amafaranga wateganyaga gukusanya wagombaga kwiyongera. Ibi byatangajwe nyuma yuko hagaragariye ko hari hakenewe andi mafaranga agera kuri Miliyoni 62 ziyongera ku za mbere. Aya mafaranga asaga Miliyoni 138 z’amadorari y’Amerika yagombaga kurwanya ikibazo cy’amapfa dore ko utu dusimba twonona imyaka. Ikindi aya mafaranga yarigukoreshwa ni ukwirukana utu dukoko. 

Bimwe mu bihugu byagerageje kurwanya ibitero by’izi nzige n’ubwo bitajibujije kwangiza byinshi. Umuryango w’Abibumbye uraburira na none za leta kimwe n’abatuye mu karere ka k’uburasirazuba kimwe no mu ihembe ry’Afurika ko mu minsi iri imbere hashobora kuza ikindi gitero gikubye icyambere inshuro zirenga ijana. 

Ibindi bihugu birimo Ubushinwa byakumiriye izi nzige bukoresheje uburyo bwokushumuriza ibishuhe. Ubushakashatsi bwerekanye ko inkoko imwe  ishobora kurya inzige 70 ku munsi naho igishuhe kikarya izirenga 210. U Bushinwa bwoherereje ku mupaka wabwo na Pakistan ibishuhe ibihumbi 100. Iki gitero cy’inzige kiramutse kije koko cyasangana Afurika ibindi bibazo birimo icyorezo cya COVID19, umwuka mubi muri Sudan y’Epfo n’intambara murI Somalia, imfu za Malariya, kutihaza mu biribwa kimwe n’ubukene. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND