Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’yamaze gutangaza ko igiye gutangira gutanga icyiciro cya kabiri cy’inkunga igenera amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kuyagoboka kugira ngo abashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus cyashegeshe Isi.
FIFA
itangaza ko Miliyoni 150 z’amadolali zigiye gusaranganywa mu mashyirahamwe y’umupira
w’amaguru hirya no ku isi mu bihugu 211, buri shyirahamwe rikazagenerwa ibihumbi 500 by’amadolari, angana na 475 000
000 Frw.
Iyi
nkunga ije mbere y’igihe cyari gitegayijwe, mu rwego rwo gufasha ayo mashyirahamwe
guhangana n’ibibazo by’amikoro make byatewe nuko ibikorwa byose by’imikino byahagaze.
Perezida
wa FIFA, Gianni Infantino,yatangaje ko iyo ari intambwe ya mbere bateye mu
kugeregeza gutera inkunga urwego rw’umukino w’umupira w’amaguru ku isi muri ibi
bihe bigoye Isi irimo bya COVID-19.
Yagize
ati “Ni inshingano zacu gufasha abakeneye ubufasha muri ibi bihe isi
itorohewe.”
Yasobanuye
ko iyo nkunga izatangira kugera ku mashyirahamwe mu minsi mike iri imbere.
FIFA
ivuga ko buri shyirahamwe rizabona ibihumbi 500 by’amadolari, mu busanzwe ayo
mafaranga yahabwaga amashyirahamwe ari uko hari ibisabwa amaze kubahiriza
bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu byabo, ariko kuri ubu
ntakizagenderwaho kugirango ayo mafranga atangwe.
TANGA IGITECYEREZO