RFL
Kigali

Abaforomo 10 bahagaritswe ku mirimo nyuma yo kwanga kuvura abarwayi ba Covid-19 badafite Mask zibarinda kwandura

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/04/2020 17:51
0


Abaforomo icumi bo mu bitaro bya Santa Monica muri Californiya bahagaritswe nyuma yo gusaba ko bahabwa masike zigezweho zo kwirinda mu gihe bari kuvura abarwayi ba Covid-19.



Abaforomo icumi bo mu kigo nderabuzima cya Providence Saint John muri Santa Monica bahagaritswe ku kazi nyuma yo kwanga kwinjira mu byumba by’abarwayi ba coronavirus badafite ubwirinzi buhagije.

Nyuma yuko umuforomo umwe yanduye Covid-19 arimo kuvura abarwayi ba coronavirus yambaye mask isanzwe, abaforomo basabye uburinzi buhagije kugirango bakomeze gukora mu bitaro. Ariko abayobozi babo bababwiye ko mask zisanzwe zihagije, abaforomo ntibabyeme ndetse bavuga ko hari bagenzi babo birya no hino bafite ubwirinzi buhagije.


Michael Gulick, umwe mu baforomo bahagaritswe, yagize ati: "ndasaba ko ibitaro byanjye byakora neza kandi bikatwitaho uko bikwiriye" Yavuze ko masike yo kubaga idakwiriye imirimo bari gukora buri munsi.

Abajijwe ibijyanye n’ikikibazo, umuvugizi w'ibitaro Patricia Aidem, yanze kugir byinshi atangaza ariko avuga ko  abaganga bafite ubwirinzi, kuva ubwo abo baforomo uko ari icumi bahise bahagarikwa ariko baracyahabwa umushahara wabo.

Kuva abaforomo bahagarikwa, abafasha b’abaganga benshi  bagiye bigaragambya imbere y'ibitaro kugira ngo bahabwe masike ikwiye yo kuvura abarwayi ba coronavirus.


Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND