RFL
Kigali

COVID-19: Ibitaramo by’abahanzi bishobora kumara umwaka urenga bitarongera gusubukurwa! Abahanzi barabaho bate?

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/04/2020 22:11
0


Muri iyi minsi, mu makuru yo hirya no hino ku isi haragarukwa cyane ku cyorezo cya Coronavirus, gikomeje koreka imbaga no kuzitira ibikorwa n’imirimo inyuranye izamura ubukungu bw’ibihugu n’ubw’abantu dore ko intwaro ya mbere yo kucyirinda kugeza ubu ari ukubahiriza gahunda ya 'Guma mu Rugo'.



'Guma mu Rugo'biba bisobanuye kutava mu rugo, kutajya mu mirimo, kutajya mu kazi. Ibi bikaba bireba inzego zose uretse inzego z’ubuzima harimo abaganga bajya kuvura abarwayi ndetse n’abarwayi bajya kwivuza; Inzu zicuruza imiti (Pharmacie), abacuruza ibyo kurya ndetse n’ibindi bikorwa by’ibanze mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima bw’abantu. Ababishoboye bakorera mu rugo.

Mu ruganda rw’imyidagaduro ari narwo turi bugarukeho muri iyi nkuru yacu; ni uruganda rwashegeshwe kandi rugishegeshwa cyane n’iki cyorezo cya Coronavirus dore ko byinshi mu bikorwa by’imyidagaduro bikorwa bihuje abantu bari hejuru y’umwe ni ukuvuga “benshi” kandi iki kikaba ari kimwe mu bintu birimo kwirindwa cyane.

Ibitaramo ni byo byafunzwe mbere ni nabyo bizafungurwa nyuma

Mu Rwanda, nyuma y’iminsi mike iki cyorezo kihageze, mbere yo guhagarika indi mirimo habanje isubikwa ry’ibitaramo ryabaye kuwa 8 Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda ihurizwa hamwe ry’abantu benshi, nk’imwe mu nzira zikomeye zikwirakwiza iki cyorezo.

Kugeza ubu, buri wese aho ari mu rugo aribaza igihe azabasha gusubira mu kazi. Abahanzi nabo ni uko n’ubwo bamwe banyuzamo bagakorera mu rugo cyangwa se bagakorera ibitaramo kuri murandasi bifashishije uburyo bw’iya kure “online” mu rwego rwo gukomeza kwegerana n’abakunzi babo.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka kimwe mu bihugu bimaze kwibasirwa cyane n’iki cyorezo, dore ko kugeza ubu ari cyo gifite umubare munini w’abari guhitanwa n’iki cyorezo, bamaze gutangaza isubikwa ry’ibitaramo n’ibindi bikorwa bifitanye isano mu gihe cy’umwaka wose nk’uko tubikesha urubuga rwa Los Angeles Times “www.latimes.com”.

Wakwibaza uti 'Ese mu Rwanda ho bimeze bite mu gihe iki cyorezo cya COVID-19 kitarashira mu bantu no mu Rwanda by’umwihariko?"

Reka dutekereze gutya: Niba umuntu umwe ashobora kwanduza abantu 10 cyangwa barenga icyarimwe na bo buri umwe akagenda yanduza abandi umubare nk’uwo cyangwa urenga, byaba bisobanuye ko haramutse hari igitaramo kibaye kirimo nibura umuntu umwe afite ubwandu yabasha gutaha yanduje umubare uhagije kandi uwo mubare nawo ukagenda ukwiza ubwandu ku bandi benshi bikarangira icyorezo gikomeje gukwirakwira.

Twongere dutekereze gutya: Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko kugeza ubu kugera ku muti cyangwa urukingo by’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, bidashobora gutwara igihe kiri munsi y’umwaka cyangwa umwaka n’amezi 6. Niba ari uko bimeze bisobanuye ko iki gihe gishobora kugera iyi virus ikiri mu bantu kabone n’ubwo haba hasigaye nkeya dore ko iyo wivuje neza kandi kare uba ufite amahirwe menshi yo gukira.

Mu minsi ishize muri Koreya y’Amajyepfo, byagaragaye ko abari barakize iki cyorezo bakiri mu kato (aho batahuriraga n’abandi) bongeye kugaragaza ibimenyetso, gusa abahanga mu bya siyansi no mu bya virus by’umwihariko mu bushakashatsi bakiri gukora bataremezwa neza, bavuga ko iyo virus yinjiye mu muntu ivurwa igakira ariko itamusohokamo burundu, nk’uko bigenda kuri za virus za grippe n’izindi.

Ibi bikaba bishatse kuvuga ko bibaye ari ukuri, Covid-19 byazatwara igihe gihagije ngo ihe agahenge abantu, uwashaka yanavuga ko ari ukugeza igihe umuti ndetse n’urukingo by’ubu bwandu bushya byemejwe.

Ibi bisobanuye ko kugeza icyo gihe bishoboka ko ibitaramo by’abahanzi n’ibindi bikorwa bijyanye nabyo byo mu gisata cy’imyidagaduro nk’amaserukiramuco, kurebera sinema mu ruhame n’ibindi bishobora gukomeza guhagarara.

Ibi rero bikaba bizagira ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho y’abahanzi n’abandi bantu bakora ibikorwa bijyanye n’ubuhanzi ndetse n’imiryango yabo.

Hagati aho abatunzwe n’ubuhanzi n’ibikorwa by’abahanzi bazaba babayeho bate?


Mu kiganiro na Micomyiza Jean Baptiste, umwe mu banyamakuru bakunze gukora isesengura kuri Coronavirus yavuze ko hari ingaruka zinyuranye kubera iki cyorezo. Ati “Hari ingaruka ku bantu bari bafite business mu myidagaduro niba hari umuntu waryaga Business ye ari mu myidagaduro, niba ari umuhanzi, Manager, umuntu wateguraga ibitaramo, abo bose ni igihombo kinini kuri bo kandi bafite n’abandi bantu babashingiyeho (umuryango we n’abandi yari atunze). Buri cyumweru yinjizaga noneho tekereza amezi 12. Uwo muntu se yabaho ate?” .

Micomyiza kandi yongeyeho ko iki kibazo cyanakora ku buzima bw’abantu kubera ko imyidagaduro iruhura abantu mu mutwe bikabarinda kugira ihungabana n’indi myitwarire itari myiza. Yongeyeho kandi ko igihugu nacyo kizabihomberamo kubera ubuhanzi n’ibikorwa bishamikiyeho byishyuraga imisoro, ndetse n’amafaranga yakodeshwaga ahabera ibitaramo hatandukanye nka Petit Stade, amahoteri n’ahandi.

Ibi kandi asanga bizanakora no ku itangazamakuru kubera akenshi ibiganiro by’imyidagaduro biri mu bikunzwe cyane ibi bigatuma n’ibitangazamakuru bifite ibyo biganiro bikundwa ndetse bikaninjiza. Mu gihe rero ibikorwa by’imyidagaduro bizaba bitari kuba, amakuru nayo ajyanye n’imyidagaduro azaba adahari bibe bishobora no kuba byanavamo ko bimwe muri ibyo biganiro biba bihagaze, n’izindi nkurikizi zinyuranye.

Twaganiriye kandi na Muyoboke Alex, umwe mu bajyanama (Manager) b’abahanzi hano mu Rwanda akaba n’umwe mu babimazemo igihe kinini dore ko yanakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda hafi ya bose barimo ba Tom Close, The Ben, Urban Boys, Dream Boys, Charly na Nina n’abandi.

Aganira na INYARWANDA, Muyoboke Alex yagize ati: “Igihe cyose Corona izaba itarabonerwa umuti, itarabonerwa urukingo kandi uzi neza ko aho duteraniye turi benshi twegeranye ifata, nta bitaramo bizaba. Hanyuma ingaruka ni uko abantu bishwe n’inzara. Ni ugushaka akandi kazi. Abantu bari batunzwe n’umuziki baricwa n’inzara kuko nta handi hantu bafite bakura, umuziki ni wo wabarindiraga abantu kandi abantu ari benshi imbere yabo”.


Muyoboke Alex asanga ibitaramo nibitinda gusubukurwa abahanzi bazicwa n'inzara

Abahanzi bakeneye guhindura uburyo bakoraga umuziki n’uburyo bacuruzaga ibihangano byabo

Ntawatinya kuvuga ko Coronavirus yahinduye ibintu byinshi harimo uburyo abantu babona ibintu ndetse n’uburyo bakora. Ibi turabivuga dushingiye ku kuba abantu benshi bari gukorera mu rugo imirimo myinshi ubusanzwe yakorerwaga ku kazi bavuye mu rugo.

Ibi bisobanuye ko n’abahanzi bashobora guhindura uburyo bakoraga bagatekereza k’uburyo bwo gukora butandukanye n’uburyo bari basanzwe bakora. Bamwe mu bahanzi baganiriye na INYARWANDA nabo bahuriza ku kuba ibitaramo bizongera kuba mu gihe mu Rwanda hazaba ari nta Coronavirus ikiharangwa cyangwa se mu gihe umuti n’urukingo bizaba byarabonetse.

Umuraperikazi Abayizera Grace {Young Grace} ubwo twamubazaga igihe yumva cyangwa akeka ibitaramo bizagarukira yagize ati: “Bizaba nyuma ya Covid-19 niba yarashize mu Rwanda hose ni ko njye mbibona. Hanyuma rero ni igihombo gikomeye ku bahanzi kuko mu bitaramo ni hamwe mu ho twinjirizaga urumva bizatera ubukene ‘somehow’.


Young Grace asanga ibitaramo bizasubukurwa Covid-19 nishira mu Rwanda

Derek Sano, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Active nawe yemeranya na Young Grace akanongeraho ko hageze ko abahanzi bareba ubundi buryo bwo gukora no kugurisha ibihangano byabo. Yagize ati: “Ibyaribyo byose ibitaramo bizongera kubaho igihe iyi virus izaba itagiteje ikibazo.

Ingaruka zo zirahari kuko umuziki wo mu Rwanda nta handi abahanzi bakura umusaruro w’ibyo baba bakoze uretse mu bitaramo binini cyangwa bitoya, n’ufite contract (amasezerano y’imikorere) na company akenshi baba bamukeneyeho gukora ibitaramo ngo abaturage bitabire ibikorwa bya company”.


Derek Sano avuga ko atazongera gutanga indirimbo ze ku buntu

Derek Sano yongeyeho ko ibi bikwiriye gusigira isomo abahanzi ryo gutangira kugurisha umuziki wabo mu buryo bunyuranye n’uko bakoraga nabo bakiga gucuruza umuziki wabo nk’uko abanyamahanga babikora kuko bo n’ubwo baba batari gukora ibitaramo umuziki wabo, indirimbo bakoze zikomeza kubinjiriza.

Kuri we ngo ntazongera gutanga ibihangano bye ku buntu. Yagize ati: “Bizangora kongera gutanga igihangano cyanjye ku buntu kuko ntacyo byaba bimariye gukora umuziki nta musaruro nkuramo ungana n’imvune umuntu aba yabigiriyemo…kuri twe tuzishyira Youtube abantu bafite internet bakazikuraho, umuhanzi ntacyo akuramo uretse kwamamara, ubwamamare ntabwo wabwishyuramo ibyo ukeneye".

Undi twaganiriye nawe ni Itahiwacu Bruce {Bruce Melody} umuhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda no mu karere ndetse kuri ubu ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi bakunzwe cyane mu bakorera umuziki mu Rwanda dore ko n'ushaka ko indirimbo ye yamamara cyane amwisunga. Abitse iwe mu kabati igikombe cya Primus Guma Guma Super Star gihabwa umuhanzi w'icyamamare mu gihugu. Ni igikombe gifitwe n'abahanzi  8 gusa.

Bruce Melody yabwiye INYARWANDA ko atapfa kumenya igihe ibitaramo by'abahanzi nyarwanda bizasubukurirwa, gusa akeka ko bishobora kuzasubukurwa igihe hazaba hamaze kuboneka umuti cyangwa urukingo rwa Coronavirus. Ati “Igihe cyo ntabwo napfa kuvuga ngo ni ikingiki kubera yuko (ibikorwa byose) bimaze ukwezi n’iminsi bifunze kandi bigomba guhagarara (gusubira mu buzima busanzwe kuri bose) ari uko yenda umuti wabonetse cyangwa urukingo".

Yakomeje ati "Urumva ko ni bwo ibikorwa byacu bishobora gusubira kubaho, rero mu gihe ibyo bitaraba nta cyizere gihari ko ibitaramo byakongera gukorwa nk’uko byari bisanzwe”. Yavuze ko ingaruka bizagira ku bantu bose batagikora ari ubukene. Ati “Bikomeje gutya ingaruka byagira ku munyarwanda uwo ari we wese wari ufite icyo akora, bisa burya n’ibyaba ku muhanzi kuko urumva akazi karahagaze ariko ntihahagaze ak’umuhanzi gusa.

(…) Rero ingaruka byagira ofcourse ni nk’uko byagira no ku bandi, ni ubukene”. Asobanura ingaruka zizaba ku bahanzi, yavuze ko bo bacuruza amasura yaba mu ndirimbo, ibitaramo n’ibindi bikorwa bitabira bityo kuba Isi ihinduye imibereho yabo, asanga ari ikibazo gikomeye.


Bruce Melody asanga abantu bose batagikora kubera Covid-19 bazahura n'ubukene

Bruce Melody avuga ko icyo ibihe nk’ibi byakwigisha umuntu wese ari ukumenya kwizigamira no kugendana na gahunda za Leta abantu bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego nkuru za Leta. Yasabye abahanzi bagizweho ingaruka n’ibi bihe kutirarira ku buzima bugoye babayemo ahubwo ukeneye ubufasha akabivuga bityo nawe akaba yahabwa ubufasha Leta iri gutanga.

Ati “Hanyuma niba hari icyo Leta iri gufasha abaturage ukaba nawe ugikeneye kuko ntabwo abahanzi bose bifungura kimwe, ariko ubaye hari icyo ukeneye Leta ikaba iri gufasha abandi banyarwanda nawe wabivuga bakagufasha ntiwicwe n’inzara kubera ibi bihe turimo”.

Ferdinand Munezero, ukuriye Inama Nkuru y’Abahanzi yavuze ko bari gufasha bamwe mu bahanzi batangiye kubiyambaza kubera bashonje ndetse ko hari n’uburyo batangiye kubafasha bujyanye no kuba bakwagura uburyo bagurishagamo ibihangano byabo bityo ibi bihe bya Covid-19 mu gihe byaba bitinzeho ntibitume bakomeza kugira ibihombo bikomeye.

Yagize ati “Uyu munsi muri ‘Lockdown’ ntabwo bari kubikora ibitaramo birabujijwe ariko ntabwo hari haza ayandi mabwiriza mashya avuga ngo iyi ‘Lockdown’ nirangira bizagenda gute?”.


Ferdinand Munezero yavuze ko hari abahanzi batangiye guhabwa ubufasha

Ubusanzwe abahanzi aho batuye baba bafatwa nk’abantu bakomeye, bifite nyamara muri iyi minsi nabo ntibari gukora bivuze ko ntibyaba bitangaje kuba harimo bamwe baba baratangiye kugira ikibazo kijyanye no kuba batari gukora muri iyi minsi dore ko ibitaramo biri mu bintu byahagaritswe mbere kubera ko ari kimwe mu bintu bikwirakwiza mu buryo bwihuse ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirus.

Munezero yadusobanuriye ko batangiye kugira abo bafasha. Yagize ati: “N’ubu natwe twatangiye kubitekerezaho kuko hari abatangiye gufashwa, nko ku ruganda rwa muzika hari bamwe ubufasha bwatangiye kugeraho.”

Yakomeje agira ati: “Kuba abahanzi bari batunzwe n’akazi kabo k’ubuhanzi akenshi buzingiye ku bitaramo kandi bikaba bitari kubaho, twatangiye kureba uburyo ubufasha bushobora kuba bwaboneka buvuye muri twebwe nk’abahanzi mu nzego z’ubuhanzi cyangwa se mu bafatanyabikorwa basanzwe bakorana n’abahanzi umunsi ku munsi".

Nawe yavuze ko harimo kurebwa uburyo bwo gufasha abahanzi mu gucuruza ibihangano byabo na cyane ko bimwe byari byaratangiye ahubwo ubu hakaba hari kurebwa uburyo babishyiramo imbaraga no kubishishikariza abahanzi nyarwanda uburyo babikora.

Polisi ivuga iki ku isubukurwa ry'ibitaramo mu Rwanda?


Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na CP Jean Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda twamubajije kuri iki kibazo adutangariza ko kugeza ubu ntacyo bari babivugaho. Yagize ati: “Ntabwo mbizi, gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus izageza tariki 30 Mata”.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon Edouard Bamporiki, aganira na InyaRwanda.com kuri iki kibazo cy’ibitaramo, yagize ati: “Ibijyanye na COVID-19 twebwe nk’igihugu amabwiriza tuyahabwa n’Urwego Mpuzamahanga Rushinzwe Ubuzima “OMS”, hanyuma nk’abaturage b’u Rwanda amabwiriza tukayahabwa na MINISANTE".

Yakomeje agira ati "Ni ukuvuga rero ko mu gihe cyose bizaba bitemewe ko abantu bajya hamwe, ibizahazaharira ni ibitaramo kuko bihuza abantu benshi kandi ntabwo wahuza abantu mu gitaramo ngo ubabwire ngo nibashyiremo intera ngo bajye gushyiramo metero”.


Hon Bamporiki yongeyeho ati: “Ikigaragara ni uko, umuntu atiriwe ajya mu bintu byinshi, ibintu by’Ubuhanzi ni segiteri itarigeze yubakwa yaba urwego rwa Leta cyangwa na ba nyirayo kuko iyo urwego rwiyubatse mu bihe bikomeye ruritunga. Urwego iyo rufite imbaraga mu bihe by’amajye rwibeshaho.”

Yakomeje avuga ko ikinini kirimo ari amasomo abahanzi bagomba kwigiraho yo kuzigama no kubaka inzego z’ubuhanzi nka za Federasiyo zabo na ‘Art Council’ kuko iyo biba bityo izi nzego zari kubatunga bitagoranye.

Gusa yavuze ko hatabaho guhangayika kuko ntawuzi niba bizamara igihe kinini ariko binabaye yavuze ko habaho gufasha abahanzi bitiriwe bitangazwa mu binyamakuru kuko ngo “ukemura ingorane atari ngombwa ko hazamo kubyamamaza”.

MINISANTE ivuga iki ku isubukurwa ry'ibitaramo mu Rwanda?


Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), Dr Ngamije Daniel we yatangarije INYARWANDA ko ibitaramo bizagaruka icyorezo nigishira ubwo abanyarwanda bazaba bari gusubira mu buzima busanzwe. Yagize ati: “Icyorezo nigishira ubuzima buzanzwe tuzabusubiramo ‘progressively’”.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda kimaze kwandurwa n'abantu 183 harimo abantu 7 bashya mu bipimo 1,275 byafashwe mu masaha 24 ashize. Abantu bamaze gukira kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ni 88 harimo umuntu wakize kuri uyu wa Gatandatu. Abakirwaye ni 95. Nta muntu n'umwe mu Rwanda urahitanwa n'iyi ndwara.

Ku isi kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2020, ibipimo bigaragaza ko ku Isi hamaze kwandura abagera muri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganai inani birenga (2,896,952) aho abapfuye ari 201, 749 naho abamaze gukira bakaba ari 825, 402.

Kugeza ubu, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo kiza ku mwanya wa mbere mu byegeranyo binyuranye biri gukorwa nko ku mubare munini w’abanduye (945,833); ku bwandu bwinshi bushya (20, 601); ku mubare munini w’abapfuye bose hamwe muri iki gihugu bagera kuri (53, 266) ndetse no ku mubare munini w’abari gupfa ku munsi (1, 073).

Umwanditsi: Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND