RFL
Kigali

UN iraburira abantu ko icyorezo cya Koronavirusi kizateza inzara ku isi yose nk’ibivugwa muri Bibiliya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/04/2020 15:04
0


Nk’uko bitangazwa n’Ishami rya CNN rikorera mu Bwongereza, mu mezi make ari imbere Isi yose igiye guhura n’inzara nyinshi, isa neza n’iyanditse muri Bibiliya ndetse iyo nzara ikazazahaza cyane abarenga miliyoni 130.



Umuyobozi mukuru wa gahunda y'ibiribwa ku Isi (WFP) yagize ati: "Inzara zishobora kwibasira ibihugu bibarirwa muri za mirongo, ndetse ibyo bihugu bikazahura n’ibihe bibi cyane. Yavuze ko kandi icumi muri ibyo bihugu bimaze kugira abantu barenga Miliyoni 1 bugarijwe n’inzara.

Asobanura inkomoko y’iyo nzara mbi igiye gutera Isi yagize ati “ Amakimbirane, ubukungu bwifashe nabi, igabanuka ry’imfashanyo ndetse n’igabanuka ry’ibiciro bya peteroli nizo mpamvu zishobora guteza ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa”, anasaba ingamba zihuse zo gukumira ibiza.

David Beasley yabwiye akanama k'Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ati: "Mu gihe duhanganye n'icyorezo cya Covid-19, natwe turi mu cyorezo cy'inzara. Hariho kandi akaga gakomeye ko abantu benshi bashobora guhitanwa n'ingaruka z’ihungabana ry'ubukungu bitewe na Covid-19 kuruta virusi ubwayo."

WFP yari imaze kuburira ko 2020 izaba umwaka uteye ubwoba ku bihugu byinshi bitewe n'ubukene cyangwa intambara, aho miliyoni 135 z'abaturage bafite ibibazo by'inzara ndetse kugeza ubu iyo mibare imaze kwikuba kabiri. Iyo wongeyeho abantu miliyoni 821 basanzwe bashonje igihe kirekire, icyo kintu cyatera abantu barenga miliyari 1 kurushaho kujya mu kaga.

Iki kigo cyagaragaje ibihugu 55 byugarijwe cyane n’inzara muri raporo yayo ngarukamwaka y’ibibazo by’ibiribwa, yashyizwe ahagaragara kuri iki cyumweru, iburira ko gahunda z’ubuvuzi zoroshye zidashobora guhangana n’ingaruka za virusi.

Iyo raporo yagize iti” Ibihugu bigiye guhura n’ihurizo rikomeye ryo guhitamo gukomeza guhanga na Koronavirusi n’ingaruka zayo ariko abaturage bakicwa n’inzara cyangwa gushaka ibyo gutunga abaturage babyo”.

Ibihugu icumi byashyizwe ahagaragara nk’ibifite ibyago byinshi byo kugwirirwa n’akaga k’inzara ikomeye, nyuma nyuma yo kuba byagize  ibibazo by’ibiribwa umwaka ushize ni Yemen, Congo, Afghanistan, Venezuela, Ethiopia, South Sudan, Sudan, Syria, Nigeria na Haiti.

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND