RFL
Kigali

Aline Gahongayire yavuze iby’ubukwe bwe, amavuta yisiga, ikimara intimba n'impamvu Imana itishe satani

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2020 14:43
0


Umuhanzikazi Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo ‘Ndanyuzwe’, ‘Nta banga’ n’izindi, yabajijwe ibibazo binyuranye birimo n’ibikarishye nawe ntiyagira na kimwe aca ku ruhande abisubiza byose. Aha ni ho yahereye avuga ku bijyanye n’ubukwe bwe anasobanura impamvu Imana itishe satani.



Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2020 Aline Gahongayire yaganiriye n’abakunzi be bamukurikira ku rubuga rwa Instagram abasaba ko bamubaza ikibazo cyose bashaka. Abakunzi be bisanzuye buri umwe arirekura amubaza ikibazo yari abitse mu mutima we. Bimwe muri ibi bibabazo uyu muhanzikazi yabajijwe, bijyanye n’umuziki akora n’ibyo mu buzima busanzwe.

Umwe mu bakunzi ba Gahongayire yavuze ko amwigiraho byinshi amushimira by’umwihariko ukuntu akunda abana. Ati “Aline u're my role model nakwigiyeho kugira umutima ukomeye, kuvuga neza mbese buri kimwe kuri wowe kiramfasha. Nkunda ukuntu ukunda abana Imana ijye igufasha muri buri kimwe utekereje gukora. love u so much”.

Uwitwa Joe Kubwimana yamubajije impamvu yaretse itangazamakuru n'aho ubukwe bwe bugeze. Ati “Kuki waretse itangazamakuru? Ubukwe ni ryari? Komeza usitare amano Imana iragukunda”. Aline yahise amusubiza muri aya magambo “Ntabwo nabiretse na n’ubu ndabikora. Ubukwe sindabimenya neza. Amen”.

Ku bijyanye n’umuziki, Gahongayire yabajijwe niba afite indirimbo nshya yitegura gushyira hanze asubiza ko zihari ndetse nyinshi. Uwitwa @chris.chiko1 we yamubajije icyo bisaba ngo umuntu asubiremo indirimbo ye, ati “Ese nk’umuntu wifuza gusubiramo 1 mu ndirimbo zawe bica hehe? Byagenda gute?” Aline Gahongayire yamusubije ati “Uranyandikira alinegahongayire@gmail.com tugapanga neza”.


Gahongayiye avuga ko afite indirimbo nyinshi yiteguye gushyira hanze

@mupenzi54 yasabye uyu muhanzikazi kumubwira indirimbo 6 z’inyarwanda ziri kumufasha muri iyi minsi. Mu kumusubiza, indirimbo 3 zibanza zaje ari iz’uyu muhanzikazi, ku mwanya wa 5 hazamo iya Patient Bizimana babana muri Moriah Entertainment Group ya Eric Mashukano. Gahongayire ati “1. Ntabanga, 2. Ndanyuzwe, 3. Iyabivuze, 4. Imana ni yo muremyi wo kwizerwa yo mu gitabo, 5.Nkuko imisozi igose i Yerusaremu by Patient Bizimana, 6.Imirimo y’amaboko y Imana by Ukuboko kw’iburyo”.

@beni_ange_tilenne yamubajije aho indirimbo ye na Niyo Bosco igeze, ati “I love ur voice. Ikibazo mfite ya ndirimbo mwatwemereye weho na @niyobosco_official yaba igeze he? Tuyitegerezanyije amatsiko kabisa. Nkunda na show zawe , u are actually talented . Kandi warakoze gusohora ‘Ndanyuzwe’ kuko nanjye ni ko nitwa ndayikunda cyane ifite na melody nziza thx our @alga_love sinarangiza kukuvuga peee. Aline yamusubije ati “Nyuma ya Covid 19 tuzayikoraho neza tuyisohore.”

Uwitwa @divinoallmeda ati “Ese hari umuntu watey imbere muri music kubera wowe uzaguhagararira igihe uzaba utakiriho bigizwemo uruhare nawe? Aline Gahongayire yavuze ko ahari ndetse ngo ari gusenga bakomeze biyongere babe benshi cyane, ati “Arahari ariko ndasenga Imana ngo mu gihe cyanjye cyo gutaha ntazabe ari umwe cyangwa babiri bazabe aramagana”. Uyu mufana yahise avuga ko nawe yifuza kuzaboneka muri abo bantu bazasigirwa ‘umwitero’ na Gahongayire.

Gahunda y’umunsi ya Gahongayire muri iyi minsi ya Guma Mu Rugo

Umwe mu bakunze we yamubajije gahunda ye y’umunsi muri iki gihe cya Guma mu Rugo, Gahongayire asubiza ko gahunda ye iterwa n’umunsi, gusa ngo akenshi abyuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agasenga, saa Moya agakora imirimo inyuranye akanategura ifunguro rya mu gitondo, saa yine akajya kuri interineti, saa Tanu agategura ifunguro rya saa Sita, saa Munani akaryama, saa Kumi agakurikira amasomo kuri interineti, saa kumi n’imwe agakora siporo, saa mbiri agakurikira amakuru gahati ya Televiziyo Rwanda, France 24 na Aljazeera, saa Tatu akareba filime hanyuma saa Tanu z’ijoro akaba ari bwo gahunda ye y’umuns irangira akajya kuryama.

Yamusubije mu magambo y’icyongereza ati “My schedule depends on the day...but mostly i woke up at 6 pray and sing 7 i do some work and prepare breakfast 10 studying (online) 11 prepare lunch 2pm sleep 4pm back to study (online) 5pm sport 8pm news RTV/France 24/Aljazeera 9pm Movie 11pm sleep”.


Gahongayire yongerewe ubwamamare n'indirimbo yise 'Ndanyuzwe'

Sibomana Emmanuel usanzwe ari umunyamakuru ku Isango Tv, yabajije Gahongayire impamvu Imana itishe satani, ati “Hello Alga, Tuzi ko Imana ishobora byose, nonese kuki itishe satani? Unadusobanurire ku cyaha Bibiliya ivuga ko kitababarirwa cyo gutuka Umwuka Wera... Murakoze”. Gahongayire yamusubije ko Imana itica ahubwo ko ari imbabazi, ati “Icyo cyaha ni icyo gutuka Umwuka Wera...Imana ni imbabazi, Imana ntiyica kandi iyo yica ntekereza ko Isi itari kuba Isi, yari kuba Paradise”.

DORE IBINDI BIBAZO GAHONGAYIRE YABAJIJWE N’ICYO YASUBIJE

Umufana: Ni iyihe part ya Bible that really touched ur heart, 2.kuki waretese kw’acting muri movies kandi wari umu actrice mwiza? Ubuse uzongera wactinge?Imana ikwagure muri byose”. Aline ati “Muri Bibiliya ni Zaburi ya 23..na Zaburi ya 91. Acting sinayiretse, nihaye igihe nzongera nkine. Be blessed”.

Umufana: Ni iki wabwira umuntu udakijijwe cyangwa ni iyihe nama wamugira?

Aline Gahongayire: Kubaha Uwiteka ni bwo bwenge kuva mu byaha ni ko kujijuka. Inama ni ugukizwa kuko agakiza no kwakira Umwami Yesu ni inzira, ukuri n’ubugingo no gukomera kandi ukagira ibyiringiro by’iherezo ry’ubuzima.

Umufana: Ni ikihe kintu kiri ku isi gishobora kumara intimba waba ufite cyangwa agahinda thanks

Aline Gahongayire: Ntacyo nzi, gusa icyimara intimba n’agahinda ni ihumure riva ku wakuremye, ku Isi ntacyo

Umufana: Ni ayahe mavuta wisiga Alga ?. Nkunda imiririmbire yawe ndetse n’ubu video ukora ucyaha abantu, God bless you

Aline Gahongayire: Thank u honey, amavuta rero nisiga Bioderma baby

Umufana: Ese iyo umuntu akubabaje ubyitwaramo ute?,

Aline Gahongayire: Kera sinari nzi kwihangana, ariko uko narushijweho kubabazwa n’umuntu narasenze, ubu iyo umuntu ambabaje simubona nkawe ngerageza kureba icyabimuteye, nkabisasira imbabazi.

Gahongayire yavuze ko nta kintu ku Isi wabona kimara intimba n'agahinda keretse ihumure riva ku Mana


Gahongayire yatangaje ko yisiga amavuta yitwa Bioderma

REBA HANO 'NTA BANGA' INDIRIMBO GAHONGAYIRE AHERUKA GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND