RFL
Kigali

Chris Brown yajyanywe mu nkiko n’umugore uvuga ko yasambanirijwe iwe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/04/2020 23:55
0

Chris Brown umuhanzi w’icyamamare ku Isi, yajyanwe mu rukiko n’umugore witwa Jane Doe, uhamya ko yasambanirijwe mu rugo rwa Chris Brown bigakorwa n’umugabo witwa Lowell Grissom Jr.



Uyu mugore wagiye kurega akibanda kuri Chris Brown ko ari we wabigizemo uruhare ko asambanyirizwa mu birori byari byabereye kwa Chris Brown mu rugo, avuga ko uyu muhanzi nawe yajya mu bakurikiranwa kuko icyaha cyabereye mu rugo rwe.

Chris Brown Files Criminal Lawsuit Against Rape Accuser | E! News

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye birimo TMZ na eonline, bitangaza ko Chris Brown we yanze kujya mu rukiko. Amakuru avuga ko ibyo uyu mugore arega Chris Brown byakemuwe n’uyu muhanzi ku giti cye n’ibindi amurega azakomeza kubikemura kuko we yabinyuza mu bwumikane bitanyuze mu rukiko kandi nta cyaha yakoze azi, kandi ko atari kumenya ibyabereye mu rugo rwe byose.

Who Is Chris Brown's Baby Mama and Girlfriend Ammika Harris?

Ku wa kane, tariki ya 16 Mata 2020 uyu mugore urega ariwe  Jane Doe yatanze ibyangombwa by'urukiko asaba ko byasuzumwa nubwo bikomeje kuburizwamo biteshwa agaciro. 

Umwunganizi w’uyu mugore , Gloria Allred, yabwirye E!news ko urubanza rwaciwe na Chris Brown ubwe. Husa Gloria  ntiyatangaje uburyo uru rubanza Chris Brown yaruciye mu gihe Umwunganizi wa Brown yanze kugira icyo atangaza.

Chris Brown's Next Album Will Contain 30 Songs - AccelerateTv

Muri 2017 niho bivugwa ko urega yabaye igitambo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ngo yinjiye muri Studio mu rugo kwa Chris Brown abwirwa ko telefone zitemewe kuzikoresha ari bwo ngo yaje guhohoterwa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND