RFL
Kigali

Uwahanze Tom&Jerry ari we Gene Deitch yitabye Imana ku myaka 95

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/04/2020 18:34
0


Twese twibuka amakuba atangaje ya Tom na Jerry, nyuma y'iyi nkuru ishimishije yanyuze imitima y’abatari bake, umugabo, Gene Deitch wayihimbye ubu yapfuye afite imyaka 95 mu nzu ye i Prague.



Gene, amazina ye yose yari Eugene Merrill Deitch, yasize umugore n’abahungu batatu na bo bakurikije se ubu bakaba ari abahanzi b’inkuru zishushanyije

Abakunzi be batandukanye bagiye bandika ku nkuta zabo za twitter bagaragaza akababaro bahuye na ko kubera kubura uwo bakundaga wabakoreye inkuru ishimishije ya Tom&Jerry.


Umwe yanditse kuri Twitter ati: 'RIP warakoze, Nyakubahwa. Iruhukire mu mahoro. Undi ati RIP, Warakoze kunezeza mu bwana bwanjye. Undi yagize ati: 'Umuyobozi w'icyamamare Tom & Jerry watumye ubwana bwacu bwuzura imyidagaduro, ruhuka mu mahoro.



Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND