Twese twibuka amakuba atangaje ya Tom na Jerry, nyuma y'iyi nkuru ishimishije yanyuze imitima y’abatari bake, umugabo, Gene Deitch wayihimbye ubu yapfuye afite imyaka 95 mu nzu ye i Prague.
Gene, amazina ye yose yari Eugene Merrill Deitch, yasize
umugore n’abahungu batatu na bo bakurikije se ubu bakaba ari abahanzi b’inkuru
zishushanyije
Abakunzi be batandukanye bagiye bandika ku nkuta
zabo za twitter bagaragaza akababaro bahuye na ko kubera kubura uwo bakundaga
wabakoreye inkuru ishimishije ya Tom&Jerry.
Umwe yanditse kuri Twitter ati: 'RIP warakoze, Nyakubahwa. Iruhukire mu mahoro. Undi ati RIP, Warakoze kunezeza mu bwana bwanjye. Undi yagize ati: 'Umuyobozi w'icyamamare Tom & Jerry watumye ubwana bwacu bwuzura imyidagaduro, ruhuka mu mahoro.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO