RFL
Kigali

Buravan na Uwineza Rachel bunamiye Dj Miller mu ndirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/04/2020 13:52
0


Umuhanzi Yvan Buravan afatanyije n’umuhanzikazi Uwineza Rachel, basohoye indirimbo bise ‘Through love’ bakoze mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana Dj Miller witabye Imana, kuwa 05 Mata 2020.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 20 Mata 2020 ifite iminota 3 n’amasegonda 41’. Ivuga ku rukundo n’ubupfura byaranze Dj Miller [Ice V] akiri ku Isi ndetse ko azahora yibukwa ibihe n’ibihe. 

Iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza. Itangizwa n’igitwenge cya Dj Miller ashimira Yvan Buravan, bishoboka ko riri mu kiganiro cya nyuma yagiranye n’uyu muhanzi wamushimiye imirimo myiza yakoreye umuziki nyarwanda.

Buravan aririmba abwira Dj Miller ko akumbuwe kandi ko kumusimbuza bidashoboka. Avuga ko Dj Miller yasize isomo ry’ukuntu abantu bakwiye kubaho bishimye, kugira indoto zagutse kandi bakabikorera.   

Yunganirwa n’umuhanzikazi Uwineza Rachel uvuga ko mu bibi no mu byiza bazahora bazirikana Dj Miller kandi ko nyuma y’ubu buzima bazongera kubonana. Akarenzaho ati “Binyuze mu rukundo tuzagumana.”

Uwineza Rachel wafatanyije na Buravan muri iyi ndirimbo asanzwe azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo nka ‘Ubuzima bwanjye’, ‘Thank u for loving me’, ‘Ku bw’imbabazi zawe’ n’izindi.  

Dj Miller washyinguwe kuwa 08 Mata 2020, ni umwe mu bashyize itafari ku muziki nyarwanda, kandi benshi bagaragaje ko azahora abishimirwa mu bitaramo n’ibirori bitandukanye.

Ni umwe mu bashinze itsinda rya Dream Team Djs yari ahuriyemo n’abandi ba-Djs barimo Karim, Toxxxyk na Dj Marnaud, ndetse ni we wari umuyobozi w'iri tsinda ryashinzwe mu 2013. 

Yakuranye urukundo rw’umuziki ndetse akumva arashaka kuba umwe mu bavanga umuziki. Ageze mu mashuri yisumbuye yakajije umurego rimwe na rimwe agakunda kujya hanze y’ikigo kuko yumvaga ashaka kujya kureba aho bavanga umuziki. 

Mu 2012 yahuye na Dj Karim amwerekera uko bacuranga, urugendo rutangira uko. Mu 2017 yabwiye TNT, ko yinjiye muri uyu mwuga urimo aba-Djs bacye ariko ko wagiye waguka ugira benshi bawitabira.   

Yacuranze mu magana y’ibitaramo mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda n’ahandi afatanyije na bagenzi be hose agasururutsa ababaga bamuhanze ijisho banamuteze ugutwi.

Yari umwe mu ba Dj b’ikiragano gishya u Rwanda rwari rufite. Mu kwezi kumwe yabaga afite urutonde rw’ibitaramo agomba gucurangamo ndetse agateguza abamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga.

Buravan yasohoye indirimbo 'Through Love' yo kuzirikana Dj Miller

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwineza Rachel wakoranye indirimbo na Buravan

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'THROUGH LOVE' YA BURAVAN NA UWINEZA RACHEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND