RFL
Kigali

Mani Martin yasohoye indirimbo 'Byose bizashira' yanditse mu 2007 ikorwa na studio yo muri Switzerland -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2020 19:06
0


Umuhanzi Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Byose bizashira’ yanditse mu 2007 itunganywa na studio yo muri Switzerland igamije guteza imbere umuziki wa Reggae muri Afurika.



Mani Martin yabwiye INYARWANDA ko kuva yatangira urugendo rw’umuziki ari bwo bwa mbere asohoye indirimbo amaze igihe kinini yanditse. Ati “Ni bwo bwa mbere nkoze indirimbo maze igihe kirekire mpimbye. Indirimbo ‘Byose bizashira’ nayanditse mu mwaka wa 2007.”

Yavuze ko gusohora iyi ndirimbo kuri uyu wa 19 Mata 2020 byaturutse kuri studio yitwa Mizirecords yo muri Switzerland bagiranye ibiganiro bamubwira ko bafasha abahanzi gutunganya indirimbo ziri mu njyana ya Reggae bakanamufasha no kuyimekanisha. 

Uyu muhanzi yanavuze ko iyi studio iri mu mushinga mugari wo gukora umuzingo (Album) w’indirimbo ziri mu njyana ya Reggae ariko ziririmbwe mu Kinyarwanda.

Ati “Naganiriye na studio yo muri Switzerland yifuza gukora umushinga wa Album ya Reggae Music mu Kinyarwanda, bansabye ko twakorana mpita nibuka iyi ndirimbo duhita tuyikora dutyo.”

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye agaragaza ko buri kimwe cyose kiri ku Isi kizagira iherezo. Ni ku mpamvu asobanura ko yitegereje muri iki gihe asanga ibyo abantu bari kunyuramo bizashira. 

Mani Martin avuga ko abantu bari kwiga isomo ry’ukuntu nta kintu kidashobora kubageraho mu buzima bakiriho.

Hari aho aririmba agira ati “Sangira n'abandi ibyo ufite, ntibiguhemuze bizashira. Niba ubona ibikubabaza ntuhangayike kuko hari igihe bizashira, Sangira n'abandi ibyo ifite, ntibiguhemuze buzashira, niba ubona ibikubabaza ntuhangayike, kuko hari igihe bizashira,” 

Iyi ndirimbo ni yo ya mbere Mani Martin akoze iri mu njyana ya Reggae mu gihe cyose amaze mu muziki. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Mizirecords yo muri Switzerland inabarizwamo umunyarwanda Ras Ngabo.

Mani Martin yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Byose bizashira'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYOSE BIZASHIRA' YA MANI MARTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND