Muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri kwibasira ubuzima bwa benshi ku Isi, amakuru avuga ko hari ibyamamare muri muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biri kunywa itabi ryinshi cyane ku buryo coronavirus idakize aba bahanzi bayobowe na Wiz Khalifa bahasiga ubuzima.
Abahanzi batunzwe agatoki na TMZ ni 4, gusa abenshi
bahamya ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari indiri y’abahanzi biyahuza
ibiyobyabwenge dore ko bamwe usanga babicuruza abandi bakajyanwa muri za gereza ku bw’umutekano mucye baba bateza. Mu bari kunywa itabi ryinshi muri
gahunda ya 'Guma mu Rugo' yashyizweho n’ibihugu bitandukanye birimo na Amerika, abo ni;
1.Wiz Khalifa
Cameron Jibril Thomaz wavutse ku ya 8 Nzeri 1987 uzwi ku izina rya Wiz Khalifa, yavuzwe ko akunda itabi cyane ry’urumogi kandi
ntasiba kwerekana ko ari gukoresha ibiyobyabwenge muri iki gihe cya guma mu rugo
abaturage badatembera. Uyu muhanzi mu gace avukamo ka Pittsburgh muri Pennsylvania bamuziho kunywa itabi ryinshi.
2.Snoop dogg
Uyu
muraperi yamamaye ku mazina atandukanye nka; DJ Snoopadelic; Niggarachi; Snoop Doggy Dogg; Snoop Lion;
Snoopzilla; Nemo Hoes. Ni menshi cyane amazina ye. Uyu muhanzi ukunze korora
imbwa n’izindi nyamaswa, bivugwa ko nawe atamara iminota 2 adasomye ku rumogi ndetse nawe usanga abyivugira ko afite umukozi ahemba ku kwezi umutekerera urumogi
mu nzu ye.
3.
Bella Thorne
Annabella Thorne ni Umuhanzikazi, umukinnyi wa filime w'umunyamerika. Ayoboye abakobwa bakunda itabi cyane kurenza abandi bakekwaga barimo Lady Gaga.
4.Noah
Cyrus
Noah Lindsey Cyrus, ni umugore w’umuririmbyi w’umunyamerikakazi, uzwiho ubuhanga nk’umwanditsi w'indirimbo no gukina filime. Mu mwaka
wa 2016, yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Make me cry' yakoranye na Labrinth. Iyi ndirimbo yarakunzwe ku Isi yose. TMZ
imutunga urutoki nk’umwe mu bagore banywa itabi ryinshi.
Lil Wayne ari mu bahanzi banywa itabi ryinshi
Ibi byamamare byiyongera ku bandi basanzwe bazwi nka Lil Wayne ariko bivugwa ko aba bane ari bo bari kwihata itabi ryinshi mu gihe Isi
ihanganye nja COVID-19. Kuba bari mu ngo zabo, aba bahanzi babonye akanya ko gutumagura itabi.
TANGA IGITECYEREZO