Ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2020 ibitaro byigisha bya Lagos (LUTH), byatangaje ko umukecuru w'imyaka 68 yabyaye impanga kandi ko abo ari abana be ba mbere.
Nk’uko ikigo cy’ubuzima cyabitangaje ku rubuga rwa
twitter ku cyumweru cyashyizweho umukono na Perezida w’inama ngishwanama
y’ubuvuzi, Porofeseri WL Adeyemo yagize ati "Umubyeyi w’imyaka 68 yabyaye impanga”. Uyu mugore yabyaye umuhungu
n'umukobwa bamubaze. Yasamye binyuze mu
buryo bwo guhuza intanga mu buryo bwa 'Fertilisation' ya In-vitro (IVF).
Izi ntanga
zahurijwe hamwe noneho bazohereza muri uyu mukecuru atangira gukurikiranwa
kugeza abyaye. Uyu munsi wa none umubyeyi n’abana bose bameze neza nta kibazo
bafite.
Src: Tribuneonlineng.com
TANGA IGITECYEREZO