RFL
Kigali

Miss Rwanda Doriane, Aurore na Bahati bahumurije abanyarwanda muri iyi minsi 100 yo #Kwibuka26

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/04/2020 21:14
0


Muri iki gihe u Rwanda n'Isi biri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakobwa 3 babaye ba Nyampinga b'u Rwanda ubu bari kubarizwa hanze y'u Rwanda batanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda bose by'umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.



Mu minsi ishize INYARWANDA yabagejejeho inkuru ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure bw'abantu banyuranye biganjemo ab'amazina azwi barimo na ba Miss Rwanda babarizwa mu Rwanda muri iyi minsi kuva kuri Miss Rwanda 2017 Mutesi Jolly kugeza kuri Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ubutumwa buhumuriza abanyarwanda bwatanzwe na bamwe mu bambitswe ikamba rya Miss Rwanda bari kubarizwa hanze y'u Rwanda ari bo Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore Kayibanda na Miss Rwanda 2009 Bahati Grace.

Miss Bahati Grace uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yasabye abanyarwanda gufashanya, intimba z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakazigira izaba, bakababa hafi ndetse bakabafata mu mugongo. Yasabye abanyarwanda kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside bakayirandura ubuziraherezo bubakiye ku bumwe.

Ati "Mu gihe turimo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nifuzaga kwihanganisha buri munyarwanda wacitse ku icumu. Nk’abanyarwanda twese dufashanye, intimba z’abarokotse Jenoside tuzigire izacu, tubabe hafi, tubafate mu mugongo. Turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside tuyirandure ubuziraherezo twubakiye ku bumwe".


Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu cyumweru cyo #Kwibuka26, Miss Bahati Grace yagize ati "Mu gihe turimo kwibuka mureke tuzirikane uwacitse ku icumu wese tumube hafi, tumuhamagare n’ubwo turi mu bihe byo kuguma mu rugo kubera COVID-19, kugira ngo kwiheba no kwigunga bigabanuke. Nimuhumure abacitse ku icumu, Imana iracyahari. Turibuka tuniyubaka duharanira kubaho neza".

Miss Mutesi Aurore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko urumuri rutazazima ndetse asaba Imana ko mu gicucu cy'urwo rumuri amahoro yazahora atemba mu mitima y'abanyarwanda. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati: "Urumuri ntiruzazima kandi mu gicucu cy’urwo rumuri ndasaba Imana ngo amahoro azahore atemba mu mitima y’abanyarwanda" #UrumuriNtiruzazima #Kwibuka26🇷🇼.


Ubutumwa bwa Miss Aurore Mutesi mu #Kwibuka26

Miss Kundwa Doriane uri kubarizwa muri Canada aganira na INYARWANDA yakomeje abanyarwanda bose muri rusange ariko cyane cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse asaba abantu bose kubaba hafi. Yasabye abanyarwanda gusigasira ibyiza byagezweho, bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: "Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndihanganisha kandi nkomeza Abanyarwanda muri rusange ariko by'umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nsaba ko twese twababa hafi uko dushoboye.

Kandi tugakomeza urumuri rw'ababuze ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukusa ikivi cyabo kandi tugakomeza guharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside bityo twese tugafatanyiriza hamwe gusigasira ibyiza byagezweho twubakiye ku bumwe."


Miss Doriane arasaba abanyarwanda gusigasira ibyiza byagezweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND