RFL
Kigali

Kwibuka26: Abafana ba Arsenal mu Rwanda bageneye inkunga Abacitse ku Icumu rya Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/04/2020 0:58
0


Abafana ba Arsenal FC mu Rwanda bibumbiye mu itsinda ryitwa 'Rwanda Arsenal Fan Club (RAFC)' bakoze igikorwa basanzwe bakora buri mwaka mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bafasha intwaza n’abandi batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020 aba bafana ba Arsenal yo mu Bwongereza baremeye imiryango y’abacitse ku icumu igizwe n’abantu 430 bari mu miryango 86 bo mu Kagali ka Kigarama, Umurenge wa Jali, Akarere ka Gasabo babaha ibiribwa ndetse n’amafaranga yabafasha guhaha ibindi biribwa bakeneye .

Iyi yari inshuro ya gatandatu aba bafana bibumbiye muri (RAFC) bakora igikorwa cyo gufasha Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bafatanya na CNLG na FARG mu kubereka imiryango ikeneye ubufasha butandukanye.

Mwami Kevin Aaron Perezida w’abafana ba Arsenal mu Rwanda aganira n’itangazamakuru yavuze ko iki gikorwa basanzwe bagikora mu bihe byo kwibuka ariko ko kuri iyi nshuro bari bafite umwihariko.

Yagize ati "Rwanda Arsenal Fan club duhuriye ku gukunda Arsenal, dukunda kuba turi hamwe. Ubwo bwinshi n'ubumwe twifuje kububyaza umusaruro kuko turi abantu bagera ku 1000, urumva abo bantu ni benshi ku buryo hari icyo bafasha igihugu n’abanyarwanda ubu turimo gufasha Abacitse ku icumu muri ibi bihe bigoye bya Covid- 19“.


Mwami yakomeje avuga impamvu uyu mwaka batanze inkunga y’ibiribwa ndetse n'aho ubushobozi bwavuye. Yagize ati “Iyi miryango 86 twahaye ibiribwa ndetse n’amafaranga yo guhaha ibindi bakenera twabikoze mu buryo bwo gutabara kuko murabizi namwe icyorezo cya Covid -19 aho kigeze isi ndetse n’u Rwanda, iyi ni inkunga yaturutse mu banyamuryango ba RAFC nta bandi baterankunga wenda iyo tuba dufite undi mwanya twari gukora ibirenze ibi dufatanyije n’abaterankunga bacu ariko twihutaga “.

Mukanizeyimana Solange umunyamabanga mukuru wa Ibuka mu karere ka Gasabo yashimye aba bafana ba Arsenal bakoze igikorwa cy’urukundo. Yagize ati ”Ni igikorwa cyiza kuko turi mu minsi 100 yo kwibuka aho abacitse ku icumu baba bakeneye ababafata mu mugongo ndetse no kubaba hafi kuko baba bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994“.


Mukanizeyimana akomeza avuga uko ubuzima bw’abacitse ku icumu mu karere ka Gasabo buhagaze. Yagize ati "Ubusanzwe ubuzima bw’abacitse ku icumu ntibumeze nabi cyane ariko si nk'abandi banyarwanda ariko hari ibyo babuze byinshi byakagombye gutuma ubu imiryango yabo iba ikomeye kuko ngira ngo mwabonye ko harimo abakecuru b'abapfakazi bafite ubumuga batewe na Jenoside abo bakeneye ubufasha kuko nta bana bafite“.

Umukecuru witwa Felicita Kabasinda w’imyaka 82 wahawe ubufasha aganira n’abanyamakuru yavuze ko kubona abana b’urubyiruko baza kubashyigikira muri ibi bihe bigoye byongera kubaremamo icyizere. Yagize ati "Mu tweretse ko tutari twenyine muri ibi bihe. Reba aba basore n’inkumbi bankikije, bantera kumva ko ntigeze mba njyenyine ko ari ingurane y'abo nabuze muri Jenoside, ubu ndumva nkomeye “.

Iyi nkunga y’ibiribwa yahawe imiryango 86 buri muryango wabonaga ibiro 10 by’umuceri, litiro 2 z’amavuta yo guteka, ibiro 10 bya kawunga, ibiro 5 by’isukari ndetse n’ibiro 10 by’ibishyimbo.


Ubusanzwe aba bafana ba Arsenal bari mu itsinda rya RAFC basanzwe bakora ibikorwa byo gufasha Abacitse ku Icumu mu myaka 6 bamaze bishyize hamwe. Mu mwaka ushize wa 2019 bafashije Abacitse ku Icumu mu murenge wa Kinyinya babubakira inzu yo guhingiramo ibihumyo. 

Muri 2018 iri tsinda ryakiriye abandi bafana ba Arsenal bo muri Afurika bakomoka mu bihugu 7, basanira inzu 2 Abacitse ku icumu mu karere ka Bugesera. Mu 2017 bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 200 ndetse basana inzu imwe. Mu 2016 bahaye imiryango 25 amatungo magufi arimo ihene mu karere ka Kayonza ,muri 2015 bafashije imiryango 200 mu karere ka Nyanza 

RAFC yashinzwe muri 2013 ifite abanyamuryango barenga 1000 hirya no hino mu gihugu. Bagendera ku ndangagaciro za Arsenal Fc zirimo kuyifana ndetse no gufasha abakeneye ubufasha.

Aba bafana ba Arsenal buri mwaka bakora igikorwa cy'urukundo bagafasha abatishoboye, aha ni muri 2019

Umwanditsi: Olivier Muhizi-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND