RFL
Kigali

Amakuru y'ibanga mu butasi bw’ibihugu bikomeye ku isi avuga iki ku nkomoko ya Covid-19?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/04/2020 15:55
0

Mu ibanga rikomeye ibiro by'Ububanyi n'Amahanga by'Amerika bigaragaza ko bakiriye ubutumwa buvuye i Beijing mu Bushinwa buvuga ko bashobora guterwa n'icyorezo giturutse mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.



Ikinyamakuru The Washington Post cyo muri Amerika cyatangaje amakuru gicyesha amakuru y'ibanga yo mu rwego rw'Ububanyi n'Amahanga. Agaragaza ko mu mwaka wa 2018, abadiplomate b'Amerika bo mu rwego rw'ubumenyi bwa siyansi bakomeje koherezwa gusura ikigo cy'ubushakashatsi cyo mu Bushinwa, hanyuma bakaburira Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ko icyo kigo kidafite ubwirinzi bwakumira icyago.

Iyo nkuru ya The Washington Post ivuga ko abo badiplomate bari bafite impungenge ku mutekano no ku buryo bwo gucunga ahafite intege nke kuri icyo kigo cya Wuhan Institute of Virology (WIV). Nuko basaba ko hatangwa ubundi bufasha kuri icyo kigo.

Iyo nkuru inavuga ko abo badiplomate bari bahangayicyishijwe n'ubu bushakashatsi bw'icyo kigo kuri coronavirus yibasira uducurama. Bavugaga ko ubwo bushakashatsi bushobora guteza ibyago by'icyorezo cyo ku rwego ry'icyiswe Sars cyo mu myanya y'ubuhumekero cyabayeho kuva mu 2002 kugera mu 2004.

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko ayo makuru y'ibanga yatije umurindi impaka za vuba aha ziri kugibwa muri leta y'Amerika hibazwa niba ikigo cy'ubushakashatsi kuri virusi cy'i Wuhan kizwi nka WIV cyangwa ikindi cyaho, cyaba cyarabaye intandaro ya virusi yateje iki cyorezo cyugarije isi.

Fox News yo muri Amerika nayo yatangaje inkuru ivuga ko iyi virusi yakomotse muri 'laboratoire'. Nk’uko bigaragazwa n’amabwiriza ya OMS hari ibyiciro 4 by’urwego rw’umutekano muri za Laboratware;

'Laboratoires' zikora ubushakashatsi kuri za virusi no ku dukoko twa 'bactéries' zikurikiza uburyo bwo kwirinda buzwi nka BSL, bivuze 'Biosafety Level', cyangwa ikigero cy'umutekano ku binyabuzima. Icyiciro cya mbere (BSL-1) ni cyo cyo hasi cyane, kikaba gikoreshwa muri za 'laboratoires' ziga ku binyabuzima bidateje ibyago ku bantu.

Uburyo bw'ingamba zo gukumira ko hari ibyago byabaho bugenda bwiyongera kugeza ku cyiciro cya kane (BSL-4) ari nacyo cyo hejuru cyane hashoboka. Izo 'laboratoires' ni nk'iziga kuri Ebola, virusi ya Marburg ndetse - ku bijyanye n'ibigo bibiri gusa kimwe kiri muri Amerika ikindi kikaba mu Burusiya - no ku ndwara ya smallpox.

Dr Filippa Lentzos, inzobere mu mutekano ku binyabuzima wo kuri Kaminuza ya King's College London yo mu Bwongereza, avuga ko ibyo byiciro bitondeka mu buryo butandukanye aho bamwe bavuga ko icyiciro cya mbere kiba gifite umutekano muke bikazamuka kugera ku cya kane gifite umutekano uhambaye.

Ariko kandi hari n’aho babibara mu buryo butandukanye ahubwo bo bava ku gifite umutekano uhambaye bajya ku cyoroheje, ariko ibikorwa mu by'ukuri ndetse n'ibikoresho byifashishwa biba ari bimwe. Gusa na none nta masezerano mpuzamahanga ariho y’ikurikizwa ry’ibyo byiciro. Hariho ibigo by’ubushakashatsi bike byo mu cyiciro cya BSL-4. Urubuga rwa internet rwa Wikipedia rutangaza izirenga 50 zo muri icyo cyiciro ziriho ku isi harimo na WIV cy'i Wuhan.

Dr Lentzos agira ati: "Byashyiriweho kugira ngo bikoreshwe neza ku bw'umutekano mu mikorere, ku bakora muri 'laboratoire' baba badashaka kwanduzwa n'ibyo bari gukoraho ubushakashatsi cyangwa kuri rubanda, no ku bidukikije hirindwa ko hari ibikorwaho ubushakashatsi byasohoka by'impanuka, kandi biterwa n'amikoro y'abakora ubushakashatsi. 

Niba ushaka gukorana imishinga n'abandi bo mu mahanga, basaba ko za 'laboratoires' ziba ziri ku rwego runaka rw'imikorere cyangwa niba hari ibyo mukora bizagurishwa ku isoko, cyangwa hari ibindi bimwe byo gukora, nk'urugero amagerageza, icyo gihe unasabwa gukorera ku bipimo mpuzamahanga".

Ni ko bimeze rwose, ndetse n'ikigo WIV cy'i Wuhan cyari cyaratewe inkunga n'Amerika muri ubwo bushakashatsi. Ayo makuru y'ibanga y'ibiro by'ububanyi n'amahanga by'Amerika yanasabaga ko icyo kigo cyanahabwa n'ubundi bufasha.

Ubusanzwe impanuka cyangwa kwibeshya bijya zibaho. Mu mwaka wa 2015, igisirikare cy'Amerika, by'impanuka, cyatwaye udukoko twa 'anthrax' tuzima aho gutwara utwapfuye, kitujyana muri za 'laboratoires' icyenda mu gihugu ndetse no ku kigo cya gisirikare kiri muri Koreya y'epfo.Ndetse uburyo bwinshi bwo hasi cyane burenga kuri izo ngamba ntabwo bujya butangazwa mu makuru. Ubusanzwe Virusi zishobora no gukorwa ku mpamvu zijyanye n'ubushakashatsi ahanini.

Nk'urugero, ubushakashatsi bugamije kongerera udukoko ubushobozi bwo gutera indwara, bushobora gufasha mu gusobanukirwa ubushobozi bwatwo mu gutera indwara. Ndetse bukaba bwafasha no mu gusobanukirwa uko utwo dukoko dushobora kuzahinduka cyangwa tugahindura imyitwarire mu gihe kiri imbere. Ariko ubushakashatsi bwakozwe muri Amerika ku miterere ya coronavirus bwatangajwe mu kwezi gushize kwa gatatu, bwasanze nta kimenyetso gihari cyuko ari inkorano. 

Kristian Andersen, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi wo mu kigo Scripps Research, yagize ati: “Mu kugereranya amakuru ariho ajyanye n'imiterere y'ubwoko bwa coronavirus zizwi, dushobora kwemeza nta shiti ko SARS-CoV-2 yaturutse mu buryo busanzwe (karemano)”.

Kuba ikigo cya WIV cyari cyarakoze ubushakashatsi kuri coronavirus yo mu ducurama, ni ibintu bizwi neza. Ubwo bushakashatsi bwakurikije amategeko ndetse butangazwa mu binyamakuru mpuzamahanga by'ubushakashatsi. Ndetse kuba Ubushinwa bwarigeze buterwa n’icyorezo gisa n’iki, bagombaga gukomeza kugikoraho ubushakashatsi.

Ikindi kandi ntagihamya na kimwe ihari yuko ubushakashatsi ubwo ari bwo bwose bw'i Wuhan ari bwo bwabaye intandaro y'ubu bwoko bushya bwa coronavirus bwiswe Sars-CoV-2. Ibi bikaba byaranshimangiwe na Zhao Lijian, umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa, yabivuzeho mu kiganiro n'abanyamakuru. Nyamara Perezida Donald Trump, umaze igihe anengwa ku buryo ubutegetsi bwe bwitwara mu guhangana n'iki cyorezo, yavuze ko leta y'Amerika iri gukora iperereza ku bivugwa ko coronavirus yakorewe muri 'laboratoire'.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND