RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangaje uburyo bw’imikoranire na ‘Ayoba’ buzafasha abantu kohereza ubutumwa bugufi ku buntu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/04/2020 15:34
0


MTN Rwanda yatangaje ko yatangiye imikoranire na ‘Ayoba’ uburyo bworoshye mu kohererezanya ubutumwa bugufi ku buryo bwihuse harimo uburyo bwo kubona amakuru vuba ndetse n’imikino inyuranye.



Binyuze mu buryo imaze gutera imbere haba muri Afurika ndetse no ku isi yose, Ayoba ifasha uwo ari we wese kohereza ubutumwa nta mupaka. Abasanzwe ari abakiriya ba MTN Rwanda bazajya bohereza ubutumwa nta kiguzi basabwe. 

Agaruka kuri iyi mikoranire, Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe kwamamaza (MTN’s Chief Marketing Officer) Richard Acheampong, yavuze ko intego ya MTN kuri iyi mikoranire na Ayoba, ari uguteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, ndetse bikaba ari no mu buryo bwo korohereza abantu muri iyi gahunda ya Guma Mu Rugo yongeweho iminsi aho abantu bazajya baganira na bagenzi babo nta kiguzi. Yagize ati:

Intego yacu, ni uguteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda rikagera ku rundi rwego. Twishimiye kuzana ubu buryo bwa Ayoba buzafasha buri wese kwisanzura hatitawe ku murongo ari gukoresha. Ubwiza bw’iyi App ya Ayoba kandi turabubonera muri ibi bihe u Rwanda n’isi biri muri gahunda ya Guma Mu Rugo mu buryo bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Abakiriya ba MTN Rwanda bazavugana, baganire ku buntu.

Ushobora gutunga iyi App ya Ayoba muri telefoni yawe unyuze kuri ‘Google Play Store’ cyangwa ugaca kuri www.ayoba.me. Ukoresha ubu buryo ashobora kwakira cyangwa akohereza ubutumwa bugufi bwanditse cyangwa ubutumwa bw’ijwi ku bantu bose afite muri telefoni ye. Mu gihe uwo boherereje ubu butumwa bugufi adafite iyi App ya Ayoba muri telefoni ye, ubu butumwa azabwakira nka SMS isanzwe.

Richard yavuze ko kandi MTN Rwanda yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo iyi gahunda igere ku bakiriya bayo muri ibi bihe. Yongeraho ko uretse kohereza ubutumwa bugufi no kubwakira bashyiriweho n'uburyo bwo kuba bamenya amakuru mashya kuri iki cyorezo cya Covid-19, amakuru y’imikino itandukanye ndetse n’indi myidagaduro kandi byose ku buntu.

Ayoba App igaragara mu Kinyarwanda no mu cyongereza, igaragaza uburyo bwo gukoresha Mobile Money, uruganiriro, umuziki, uburyo bwo kugura ama-unite, n'ibindi. Ubu buryo burizewe ku buryo bugira ibiganiro by’abaganira ibanga. 

Avuga kuri ubu bufatanye Olivier Prentout, 'Head Of Customer Marketing' wa Ayoba, yavuze ko bishimiye gukorana na MTN Rwanda, kuko bizafasha abakiriya bayo gukoresha Ayoba App ku buntu, ashimira na MTN Rwanda yabizeye bagakorana. Yagize ati:

Dushishikajwe cyane no gukorana na MTN hano mu Rwanda, duhereza abakiriya bayo uburyo bwo gukoresha Ayoba ku buntu nta kiguzi. Twizeye ko mu minsi iri imbere App yacu izaba imaze kugera kure cyane kuko mu byumweru bizaza tugiye kongeramo n’ibindi bintu. Uyu mwanya rero tuwufashe dushimira MTN Rwanda cyane kuko yizeye urugendo tumaze kugeraho ikemera gukorana natwe.

Ayoba App wayitunga muri telefoni yawe unyuze kuri ‘Google Play Store’ ku bakoresha telefoni za Android, cyangwa ukanyura ku rubuga rwa Ayoba, www.ayoba.me ukayitunga ku buntu ku bakoresha itumanaho rya MTN Rwanda.


Mitwa Kaemba Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yavuze ko hamwe na Ayoba, kohereza SMS ari ubuntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND