RFL
Kigali

Wema Sepetu yiyamye abantu bamwise EX wa Diamond ubwo yari kumwe na Harmonize

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/04/2020 8:55
0

Umukinnyi wa filime wa Bongo, Wema Sepetu yatangaje ko arambiwe abantu bahora bamwita "EX wa Diamond Platnumz kuko ngo ari ibintu bimubabaza cyane mu gihe abyumvise cyangwa abibonye mu binyamakuru bitandukanye birengagije ibyo akora nk’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania akorera ibikorwa bye.



Wema Sepetu, igihe cyose banditse cyangwa bamuvuzeho ko ari EX wa Diamond bituma amera nabi muri we akagira uburakari. Ibi bije nyuma y'aho Radio yo muri Kenya Classic 105, ikoresheje mu nkuru zayo ijambo EX wa Diamond ubwo uyu mukobwa yari ari kumwe  n’Icyamamare Harmonize yari yatumiye mu birori byo guteka.

Angry Wema Sepetu blasts Kenyan radio station for saying this about her and Harmonize

Ku wa gatanu, Sepetu warakajwe cyane n’iyi mvugo za Radio Classic 105, byatumye abasaba kwirinda kwandika no kuvuga inkuru zimwerekeyeho niba badashobora kumuvugisha mbere yo kumwita Ex wa Diamond kandi bakabivuga ari kumwe n’ikindi cyamamare ibintu atishimira.

Ibi byavuzwe cyane ubwo uyu mukobwa yari kumwe n’umuhanzi Harmonize mu kirori cye cyo kumurika uburyo bwo guteka ashaka kujya yigishirizamo abantu ku mbuga nkoranyambaga binyuze muri Porogaramu ashaka kushyira hanze buri wese ubishaka akayitunga muri Telefone ngendanwa.

Angry Wema Sepetu blasts Kenyan radio station for saying this about her and Harmonize

Mu magambo ya Wema nk'uko Pulselive yabyanditse, yagize ati “Nanze iyi nyandiko n'imvugo ya Classic105 yo muri Kenya, ibi byo kunyandikaho ijambo EX wa Diamond mubireke ndabiyamye nyamuneka, sindi EX. Ndi uwahoze ari Miss Tanzaniya akaba n'umukinnyi wa filime watsindiye ibihembo.

Njyewe ndi agashusho k'ubwiza muri Tanzania, rwiyemezamirimo ufite Porogaramu ye bwite kandi ubikora neza. Nyamuneka nyamuneka twubahane, ibintu bya EX, X ntimuzongere,.. ntimuyobewe ko ndi Miss Tanzania cyangwa umunyaburanga, mujye mwandika ibyo nibura”.

Impamvu nyamukuru Wema Sepetu yari yatumiye Harmonize, yatangaje ko azamufasha kwerekana ibyo ateka. Ubusanzwe ijambo (EX,) (X) iyo bikoreshejwe muri sosiyete, biba bifite ubusobanuro buvuze ko iyo umuntu ari EX wawe, muba mwarakundanye nyuma mugatandukana burundu nta mubano mugifitanye na muto.


Wema Sepetu ntashaka umwita EX wa Diamond Platnumz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND