RFL
Kigali

'Guma Mu Rugo' yongeweho iminsi 11 mu Nama y'Abaminisitiri Idasanzwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2020 22:11
0


Inama y'Abaminisitiri Idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga, yemeje ko gahunda ya 'Guma Mu Rugo' yongerwaho iminsi 11 ikazarangira tariki 30 Mata 2020 mu rwego rwo guhangana na #COVID19.



Igihe cyo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus byari biteganyijwe ko kizarangira tariki 19 Mata 2020, kuri ubu cyamaze kongerwaho iminsi 11 nk'uko byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateraranye kuri uyu wa Gatanu, ikayoborwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Iyi nama yashimangiye ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo gukomeza kurwanya iki cyorezo ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

Rwanda: Benshi basanga hakwiriye kubaho icyiciro cya 3 cya 'Guma Mu Rugo' bagasaba Leta gupima buri muturage

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020 Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko habonetse abantu 5 bagaragaweho icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 760 byafashwe kuri uyu wa Gatanu. Abantu batanu (5) ni bo bakize iyi ndwara. Abantu bose hamwe banduye iyi ndwara mu Rwanda ni 143 harimo 65 bamaze gukira, ibisobanuye ko abakirwaye iyi ndwara ari 78.

Kuba mu Rwanda hakomeje kuboneka ubwandu bushya bwa Coronavirus dore ko kuri uyu wa Kane hari hagaragaye abantu babiri banduye iyi ndwara, Inama y'Abaminisitiri yasanze ari ngombwa ko abaturarwanda bakomeza kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo gihangayikishije Isi yose muri rusange aho abarenga Miliyoni ebyiri ku Isi (2, 231, 990) bamaze kwandura naho abapfuye akaba ari 153, 252.

Guverinomo y'u Rwanda yemeje ko kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa bibujijwe, keretse gusa serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z'imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'ingenzi ku rwego rw'igihugu. Ibikorwa bindi bikomeza gufunga harimo imipaka, insengero, utubari, amashuri, ingendo hagati y'Imijyi n'uturere tw'igihugu, n'ibindi.

Ingingo ya 4 y'Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri ryateweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, ivuga ko 'Guma mu Rugo' yongerwaho iminsi 11. Iragira iti 'Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 (Lockdown), Inama y'Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020'.

Perezida Paul Kagame wayoboye iyi nama, yashimiye abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya icyo cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza agamije gukumira ikwirakwira ryacyo kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo. Yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo kandi ashimira ubufatanye bw'ibihugu bya Afrika ndetse n'Isi yose mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki. Iyi nama y'Abaminisitiri yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry'ubukungu rishobora guterwa n'Icyorezo cya Covid-19 ndetse n'ingamba zo gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z'icyo cyorezo, isaba kurushaho kongera ingufu n'ubufatanye kugira ngo bigerweho.

‘Guma Mu Rugo’ yongeweho iminsi 11 nyuma y’amasaha macye INYARWANDA isohoye inkuru ikubiyemo ibitekerezo by’abakunzi bacu aho umubare munini wagaragaje ko hakwiriye gushyirwaho icyiciro cya 3 cy’iyi gahunda. INYARWANDA yabajije abayikurikira iki kibazo “Ukurikije uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda, urabona hazabaho season ya 3 ya ‘Guma Mu Rugo’?”

Abantu 2279 ni bo babonye iki kibazo, amatora arangira 76% batoye YEGO mu gihe abatoye OYA ari 24%. Nyuma yaho benshi batanze ibitekerezo by’impamvu bemeza ko hakwiriye gushyirwaho icyiciro cya 3 cya ‘Guma mu Rugo’. Bamwe basabye ko byaba byiza buri muturage wese apimwe iyi ndwara abo basanzeho ibimenyetso bagashyirwa mu kato, abandi basaba ko buri muturage yahabwa ibyo kurya kuko hari benshi inzara imereye nabi.

Itangazo ry'Ibyemezo y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu


Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima ryo kuri uyu wa 5


Abantu bari bagaragarije INYARWANDA ko hakenewe icyiciro cya 3 cya 'Guma Mu Rugo' ni bo benshi kurusha abatagishakaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND