RFL
Kigali

“Twumvire inama za Leta, twirinde ibihuha, dusabe Imana ihe iki cyorezo iherezo” Young Grace-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/04/2020 0:41
0


Young Grace umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo yakoze kuva cyera kugeza n'ubu, yagize uruhare mu gukangurira Abanyarwanda kubaha inama za Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) muri iki gihe u Rwanda n’Isi biri muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Young Grace yavuze ko yifuriza Abanyarwanda gukomera, ariko birinda icyorezo cya Coronavirus bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa bagakoresha imiti yabugenewe. Yasabye Abanyarwanda guha agaciro gahunda zose MINISANTE yashyizeho ndetse n’izo izashyiraho mu kwirinda iki cyorezo kandi bakirinda n’ibihuha ari nako basenga cyane ngo Imana ishyire ho iherezo ryacyo.

Mu magambo ye yagize ati ”Ndifuriza Abanyarwanda bose ndetse n’isi yose muri rusange gukomera muri ibi bihe turimo byo kwirinda COVID-19. Ibi tuzabishobozwa no gukurikiza gahunda ya MINISANTE dukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kimwe no gukoresha indi miti yabugenewe. Gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no gusenga tubishyire imbere dusabe Imana ishyire iherezo kuri cyorezo gihangayikishije isi yose. 

Hari abari guca ruhinganyuma bagatanga ubutumwa butari bwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ibi rero akenshi bizana imyumvire mibi ishobora no kutuganisha ahabi. Ingero z’ububi bw’iki cyorezo zafatirwa ku bindi bihugu biri kubura abantu benshi buri munsi, so ndumva Abanyarwanda dushyize hamwe ntacyatunanira”.

Young Grace yakomeje asaba buri munyarwanda kugira umutima ufasha abababaye aho yagize ati ”Buri muntu wese mu bushobozi bwe bwinshi cyangwa bucye, hari uwo yafasha mu bagizweho ingaruka n’iki cyorezo cyane cyane ababura ibyo kurya, reba umuturanyi wawe umugenere kuri ducye nawe ufite”.


Young Grace mu myitozo asaba Abanyarwanda kugenza nkawe

Young Grace yerekanye gahunda y’umunsi we kuva mu gitondo kugeza nimugoroba nk’uko yabicishije mu mashusho, yereka abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange uko byagakwiye gukorwa ku buryo utarambirwa n’ubuzima muri ibi bihe.

Isi n’u Rwanda biri muri gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Ibihugu bimwe biri kongera igihe abaturage babyo bazamara mu muhezo (Quarantine) ku bw’inyungu y'abaturage.

REBA HANO UKO UMUNSI WA YOUNG GRACE UBA UMEZE KUVA MU GITONDO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND