RFL
Kigali

Edouce Softman yasohoye indirimbo ‘Nahitamo’ y’umusore uha isezerano rikomeye umukunzi we-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2020 10:03
0


Umuhanzi Irabizi Edouce uzwi mu muziki ku izina rya Edouce Softman, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nahitamo’ y’umusore utomora umukunzi we akamubwira ko azakomeza kumukunda na nyuma y’ubu buzima.



Iyi ndirimbo ‘Nahitamo’ y’iminota 3 n’amasegonda 41 ikoreye mu ngata indirimbo ‘Ni wowe’ imaze amezi abiri ku isoko, ‘Magic’, Ntafatika’ n’izindi. 

Uyu musore azwi cyane mu njyana ya RnB, gusa mu minsi ishize yari yayobotse injyana zibyinitse, ku mpamvu avuga ko yashakaga kwiyegereza abafana be bakunda injyana zitandukanye z’umuziki.

Muri iyi ndirimbo nshya Edouce Softman yishyira mu mwanya w’umusore wakunze byimazeyo akaririmba abwira umukobwa ko azakomeza kumukunda na nyuma y’ubu buzima. 

Avuga ko nta gihe kinini byamufata atekereza ku mukobwa bazabana kuko ari we ubikwiye kuko yihariye, akarenzaho ko akunda uko ateye kandi ko bizakomeza kuba uko.

Yavuze ko mu mutima we yamubereye umwamikazi bituma aba nyambere mu bo yakunze. Amugereranya na bwiza bwa mashira budashira irora n’irongorwa. 

We yifuza ko ubu buzima butarangira, akungamo ko nyuma yabwo habaye hari andi mahitamo ariwe yakomeza guhitamo.

Avuga ko ibibazo byose banyuramo bitatuma amutera umugongo. 

Edouce Softman ni umwe mu bahanzi bari kwigaragaza muri iki gihe. Bimwe mu bihangano bye yatangiye kubishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify

Biteganyijwe ko amashusho y’iyi ndirimbo azayifashishamo umwe mu bakobwa bakomeye basanzwe bamurika imideli.

Umuhanzi Edouce Softman yasohoye indirimbo nshya yise 'Nahitamo'

Umuhanzi Edouce yamaze gufata amashusho y'iyi ndirimbo agomba kujya hanze mu minsi iri imbere

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NAHITAMO" YA EDOUCE SOFTMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND