RFL
Kigali

Inama Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima uha abantu ngo bakomeze kubaho neza mu gihe bakiri mu ngo

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:17/04/2020 1:22
0

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO), uratanga inama z'uburyo abantu bakwiye kuba bitwara mu mibereho yabo ya buri munsi, mu rwego rwo kuguma bafite ubuzima bwiza muri ibi bihe bya covid-19. Ni inama zanyuze ku rubuga rwa Twitter rw'Umuyobozi w'uyu muryango; Dr. Tedros.



Icyorezo cya coronavirus, abahanga mu by’indwara baje kwita covid-19, cyashyize ikiremwa muntu ku mavi yacyo. Muri Miriyali zirenga 7 z’abantu batuye Isi, abarenga icya kabiri cyabo baracyari mu ngo zabo ngo barusheho kwirinda kwandura, yewe no gusakaza iki cyorezo.

Ubu abarenga Miliyoni 2 bamaze kwandura, mu gihe abarenga 500,000 bamaze gukira. Abarenga 140,000 bo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Imibare dukesha Kaminuza ya Johns Hopkins, ndetse na worldometers.

Guma mu rugo ni yo ntero, ni yo ngiro. Abenshi ubu, ikibazo kibaza mu mitwe ntabwo ahanini ari ukwibaza uko indwara izahashywa. Ahubwo, abenshi barimo bibaza igihe izi gahunda zo guhagarika ibikorwa hafi yabyose igihe izarangirira ngo basubire mu byo bakoraga. 

Igitera abantu gukkomeza bafite intekerezo bene izi, ni uko hari abumva bafite irungu, cyangwa se bakumbuye gusububira mu mikorere ya buri munsi. Iki, ni ikintu abantu banshi bahurijeho kuko ubu hari ibihugu byatangiye imigambi yo gusubiza abantu mu buzima bwabo busanzwe.

Ku rubuga rwa Twitter rw’ Umuyobozi w’ Umuryango Mpuzamahanga wita k’ Ubuzima, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, agaragaza inama cyangwa se ibyo uyu muryango usaba abatuye isi kuba bakora ngo bagumane Ubuzima bunoze mugihe bakiri mungo zabo.

Kurya indyo yuzuye ndetse ifite n’intungamubiri

Kunywa inzoga—n’ibindi bifite alcohol—mu kigero ndetse no kwirinda kunywa ibinyobwa byinganjemo isukari.

Kwirinda kunywa itabi. Bagaragaza ko mu gihe wanduye covid-19 bishobora kongera ibyago byo gukomeza ubukana bw’ indwara.

Uyu muryango uributsa abantu gukora imyitozo ngorora mubiri. Basaba ko ku bakuze bajya bakora imyitozo y’igihe cy’ iminota 30, naho ku rubyiruko—abatoya—bakora igihe kingana n’ isaha.

Gukomeza gusigasira ubuzima bwo mu mutwe. Basaba ko wajya uganira n’ abantu muziranye, ndetse abo wizera. 

Abakunzi ba muzika ntabwo babibagiwe. Bagira inama abantu ko bajya bumva kuri muzika, bagasoma ibitabo ndetse bakaba banakina imikino (game).

Hanyuma, basaba ko bajaya bareba gahunda ya Read The World—gahunda ya IPA, WHO na UNICEF igamije gufasha abana muri iki gihe cyo kuguma mu rugo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND