RFL
Kigali

Amerika: Izina rya Perezida rigiye kugaragara kuri sheki y’inkunga izahabwa abaturage Miliyoni 150 buri muntu ahabwa $1,200

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:16/04/2020 18:22
0


Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ubwa mbere, izina rya Perezida rigiye gukoreshwa kuri sheki y'inkunga y'abaturage. Ubwo Trump yabazwaga uko abyumva yavuze ko iby'iki gikorwa ntabyo azi ndetse ko atazi aho biva n'aho bijya, gusa akaba yizeye ko abantu bazishima cyane nibabona izina rye kuri izi 'cheques'.



Kubera icyorezo cya Covid-19 abanyamerika benshi babayeho mu buzima bukomeye ndetse ibi byatumye igihugu gifata umwanzuro wo kugoboka abaturage bagera kuri Miliyoni 150. Muri bo abagera kuri Miliyoni 70 bagiye guhabwa cheque mu gihe abandi basigaye bazagenda bayafata binyuze kuri za konti z'amabanki. Buri umwe mu bazahabwa iyi nkunga, azafata $1200 mu manyarwanda ararenga Miliyoni imwe n'ibihumbi ijana.

Igisa n’agatangaza kari kuri izi cheque ntabwo ari uko ari ubwinshi bw’amafaranga ahubwo ni uko hazajya haba hariho izina ry’umukuru w’igihugu nyakubahwa Donald J.Trump.

Washington Post yanditse bwa mbere iyi nkuru, ivuga ko ari ubwa mbere izina rya Perezida wa Leta  Zunze Ubumwe za Amerika rizaba rishyizwe kuri sheki y’ikigo cya ‘Internal Revenue Service’ (IRS). Iki kigo ni cyo kigiye gutanga aya mafaranga mu baturage.

Ubwo Perezida Trump yabazwaga n’umunyamakuru wa ABCNews, yamusubije mu buryo butangaje. Jon karl yabajije ikibazo kigira kiti “Kuberiki izina ryawe ryashyizwe kuri cheque ziriho inkunga yo gufasha abantu muri ibi bihe bya coronavirus?”.Trump mu gusubiza iki kibazo yasubije muri aya magambo”Yego, nta byinshi nzi kuri ibi, gusa numvise ngo izina ryanjye ryashyizweho, ntabwo nzi aho biva n'aho bijya. Gusa birampagije cyane kandi ndatecyereza nta gikomeye kandi nta n'icyo bizatinza mu mikorere yabyo ariko icyo nzi neza ni uko abazazibona bazazishimira kubera bazafata cheques nini, zibyibushye ndetse nziza kandi n’izina ryanjye rizaba ririho”

Nyuma y'uko benshi bari biteze ko mu gihe izi cheques zashyirwaho izina rya Perezida byazatinza iyi nkunga, kuberako bizasaba ko azisinyaho, hatangajwe ko umubitsi w’ikigo “Internal Revenue Service’ (IRS)” ari we uzajya usinya kuri izi cheques.

Ikindi ni uko benshi mu bazafata aya mafaranga hari abazagenda bayafata binyuze kuri konte zabo za banki. Abadafite konte ni bo bazagenda bacyira amafaranga binyuze kuri cheques zizajya zoherezwa kuri za email zabo. Iki gikorwa kizatwara ibyumweru 20, ndetse bitenganyijwe ko bazajya bohereza nibura sheki Miliyoni 5 buri cyumweru.

Perezida Trump ubwo bamubazaga niba ari we uzasinya izi cheques mu gihe iki gikorwa cyari kikiri kununugwa yagize ati ”Oya. Njyewe nsinya? Oya. Hari miliyoni ya za cheque naba ngiye guzisinya se? oya. Iki ni igitecyerezo cy’ubutegetsi bwa Trump ariko ntabwo nshaka kuzisinya. Oya.”

Ubu igihari ni uko abazafata aya mafaranga anyuze kuri konte bamwe batangiye kuyabonaBenshi mu basesengura iyi ngingo bavugaga ko ibi bintu byo kwandika amazina ya Trump kuri izi cheques bizatinza itangwa ry’izi cheques, gusa umwe mu bategetsi bakuru kuri CNN yahakanye ibyo bivugwa, yunga mu byavuzwe na Trump ko kuba hazaba hariho amazina ye ntacyo bizangiza mu mikorere y’iki gikorwa.

Src: Washington post 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND