Suwede iri mu bihugu bifite umubare munini w'abahitanwa na coronavirus mu munsi umwe nyuma yo kwanga gufunga nk'Uburayi bwose.Mu gihugu cya Scandinaviya hapfuye abantu 1,203 hamwe n’abantu 170 bapfuye mu masaha 24 ashize
Suwede ni cyo gihugu cyonyine cy’Uburayi kitigeze
gifunga kuko kugeza ubu Utubari, amashuri, resitora, n'amaduka bikomeza
gukingurwa nk’ibisanzwe ndetse
amateraniro manini n’ibindi birori nk’ubukwe
biracyakomeje
Itsinda ry’abaganga 22, abahanga mu bya virusi
n’abashakashatsi banenze ikigo cy’ubuzima rusange mu gitabo cyasohowe
n’ikinyamakuru Dagens Nyheter ku wa kabiri.
Bashinje guverinoma kuba yarananiwe gushyiraho
ingamba zikwiye, bagaragaza ko ubu umubare w'abapfa muri Suwede wikubye kabiri
ugereranyije n'uw' ibihugu bituranyi byabo mu majyaruguru ya Nordic.
Kugeza ubu, Noruveje ifite abantu 6.740 barwaye n’abandi
145 bamaze gupfa, Finlande ifite abantu 3,237 barwaye na 72
bamaze gupfa, Danemark ifite abantu
6,681barwaye na 309 bamaze gupfa
Minisitiri w’intebe wa Suwede, Stefan Lofven, yemeje
ko "kwitegura bitabaye byiza " kubera ko guverinoma ye yashyizeho
akayabo ka miliyoni zirenga 100 (miliyoni 8 zama pound) kugira ngo yitegure iki
cyorezo.
Biteganijwe ko ubukungu bwa Suwede buzagabanuka hafi
inshuro enye ku ijana muri uyu mwaka ariko minisitiri w’imari Magdalena
Andersson yavuze ko abaminisitiri bizeye ko ubukungu buzongera gutera imbere
mbere y’umwaka.
Src: The Sun
TANGA IGITECYEREZO