RFL
Kigali

Tour de France 2020 yimuriwe muri Kanama kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/04/2020 10:22
0


Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Bufaransa “Tour de France”, ryari riteganyijwe gutangira muri Kamena ryimuriwe muri Kanama kubera Coronavirus, aho byamaze kwemezwa ko rizatangira tariki ya 29 Kanama, risozwe tariki ya 20 Nzeri 2020.



Ku wa mbere tariki 13 Mutarama 2020, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatanze itegeko ko igihe cyo gufungura ibikorwa bihuriramo abantu benshi, cyongerewe kugeza mu kwezi kwa Nyakanga, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ibi byatumye abashinzwe gutegura iri rushanwa rya mbere rikomeye muri uyu mukino bafata umwanzuro wo `kuryimura kubera impungenge za COVID-19.

Tour de France y’uyu mwaka yari iteganijwe gutangira tariki 27 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga 2020. Irushanwa ry’umwaka ushize regukanwe na Chris Froome, muri rusange ikipe ya Team Ineos' Egan Bernal isoza iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere.

Tour de France y’abagore “La Course”, ikinwa umunsi umwe, yagombaga kuba tariki ya 19 Nyakanga muri Champs-Élysées i Paris izaba ubwo isiganwa ry’abagabo rizaba riri kuba.

Giro d’Italia yari kuba muri Gicurasi na Vuelta Espana yari kuba muri Nzeri, yombi azaba nyuma ya Shampiyona y’Isi izaba muri Nzeri 2020.

Shampiyona y’Isi izabera mu Busuwisi hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Nzeri, ibi bisobanuye ko Tour de France izarangira ku munsi iyi Shampiyona izatangiriraho.

Amarushanwa menshi yari kuba mu mpeshyi  ya 2020 yarasubitswe arimo Wimbledon, Igikombe cy’Uburayi n’imikino Olempike na Paralempike yose yimuriwe mu 2021.

 

Tour de France yimuriwe muri Kanama kubera impungenge za Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND