Mu gihe Isi yose iri mu kaga yashyizwemo n’icyorezo cya covid-19 cyaje gitunguranye, ibigo byinshi bikora ibikoresho bikoreshwa mu kwinezaza byiganjemo ibikora telefone n'amasaha ahenze byaguye mu gihombo. Apple yari imenyerewe gukora telefone zihenze, ubu yakoze telefone ihendutse cyane hamijwe gusiba icyuho cy’igihombo yatejwe na covid-19.
Apple uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenze cyane akaba ari ibikoresho byitwa iby'abasirumu cyangwa abanyabwenge. Magingo aya, abatuye Isi
bose babaye ba mbarubucyeye ibyo kwinezeza cyangwa gushaka ibintu byo kurimba
ubu ni umushinga wabuze aboyoke kuko benshi nta kazi bagikora ahubwo birirwa mu ngo
bikingiranye birinda kwandura iyi virusi yo mu bwoko bwa corona.
iPhone SE ni telefone nshya y'agatangaza ije guhatana ku isoko, ariko ikaba fite umwihariko wo kuba ihendutse ku rwego rwo hasi. Iyi Telefone igiye kumurikwa ikurikira iPhone 11, iPhone 11 pro na iPhone 11 pro max. Muri izi telefone iyaguraga macye yari iPhone 11 yaguraga amafaranga asaga ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.
iPhone SE izasohoka iri mu bwoko 3 hagendewe ku ngano y’ububiko, hari izaba ifite ububiko bungana na 64 GB izajya igura angana na $399, 128 GB izajya igura $449 naho 256 GB izajya igura angana na $549.
Izi telefone
zifitanye isano rya hafi na telefone yakozwe n'iki kigo yasohotse mu mwaka wa 2016 nayo
yari ifite iri zina 'iPhone
SE'. Nk'uko iki kigo cyabitangaje, iyi telefone igiye gusubirwamo
hongerwaho ikoranabuhanga rihambaye, bikaba byitezwe ko izajya ku isoko kuwa
24 Mata 2020.
Kuki Apple yakubise hasi ibiciro kuri uru rwego? Iyi telefone igiye gusohoka yaba itandukaniye n'iya mbere?
Nk'uko twabibonye iyi telefone igiye gusohoka ifite izina rya iPhone SE yari yarasohotse mu 2016, gusa igiye gusohoka yasubiwemo ifite ikoranabuhanga rigezweho kuko ibintu byose biri muri iPhone 11 byose n'iyi irabifte usibye udutako turi inyuma kuri iPhone 11.
iPhone SE
ifite camera iteye imbere cyane ndetse ikagira na processor imeze nk'iri muri
iPhone 11, ni ukuvuga ubu nayo mu kwihutisha ibikorwa imeze nka iPhone 11 nko
gukoresha application zigiye zitandukanye. Ikindi iyi telefone ifite
ikoranabuhanga ryo kurahura umuriro bitangombye umugozi (Wireless charging).
Nk'uko Tim cook uyobora uruganda rwa Apple yagize ati ”Kubera abakiriya bacu
bari mu bihe bigoye amafaranga akaba yarabaye macye twahisemo gukora telefone ifite
igiciro gito kugira ngo twisungane n’abakiriya”.
Ibi iki kigo
cyakoze ni byo mu bucuruzi bita kumenya ibihe abakiriya barimo ndetse
bikagutera gushyiraho igiciro hagamijwe kubigarurira. Ibi akenshi bikorwa n’abacuruzi
b'abahanga mu rwego rwo kuguma kugurisha kabone n'iyo byaba bigoye ku ruhande rw'ubukungu
bw’abakiriya.
Ubu ikibazo kiri kwibazwa na benshi ni uko uru ruganda rwatangaje ko kuva kuwa 24 Mata 2020 gutanga komande kuri izi tekefone bizatangira, nyamara bakaba bibaza uko zizajya zibageraho cyane nko mu bihugu cyangwa ama Leta amwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, benshi batemerewe kuva mu ngo. Gusa iki kigo gitangaza ko iki kibazo bakizi kandi ko biteguye kuzahangana nacyo.
Kuri ubu ibigo bicuruza ibicuruzwa bitari ibyo kurya ndetse n’imiti byose biri mu bihombo. Ikigo cya Amazon gikorera ubucuruzi bwacyo kuri murandasi cyungutse menshi ndetse byatumye nyiracyo ari nawe mukire wa mbere ku Isi Jeff Bezos yunguka agera kuri Miliyari 24 z'amadorali ya Amerika muri iki gihe cya covid-19.
Iyi foto yafotowe hakoreshejwe telefone ya iPhone SE
TANGA IGITECYEREZO