RFL
Kigali

Iserukiramuco rya Afropolitain Nomad ryari kubera i Kigali ryimuriwe mu 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2020 18:27
0


Iserukiramuro cya “Afropolitain Nomad Festival” ryari kuzabera mu Rwanda muri Nyakanga 2020 ryahindurirwe igihe rizaberaho kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Iri serukiramuco ryari kuzitabirwa n’abahanzi batandukanye mpuzamahanga baturutse mu bihugu 25 byo ku Isi. 

Abategura iri serukiramuco bavuze ko ‘kubera impamvu z’icyorezo cya Coronavirus’, bahagaritse iki gitaramo biryo bakaba bateganya ko rizaba umwaka utaha mu kwezi kwa Werurwe 2021.

Kuva iki cyorezo cya Coronavirus cyakwaduka ku Isi mu mezi atatu ashize, ibikorwa byinshi by’imyidagaduro n’ibindi byarahagaritswe hirya no hino kugeza no ku bikorwa by'abaturage. 

Abantu ku Isi ntibakiva mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ndetse kurwanya icyorezo cya Coronavirus.  

Icyemezo cyo kwimura iri serukiramuco gifashwe mu gihe imyiteguro yaryo yari igeze kure haba ku ruhande rw'abahanzi ndetse n'abaritegura.  

Iri serukiramuco ryari kuzabera i Kigali, ku wa 07-11 Nyakanga 2020, rifite insanganyamatsiko y’ ‘Iterambere ry’Umuco n’Ubugeni binyuze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire ku mugabane wa Afurika’.

Byari biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali no muri Car Free Zone.  

Bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari batumiwe n'itsinda rya Charly&Nina, Rita Ange Kagaju, Sintex, Babou n’abandi bo mu mahanga.

Jean Pierre Kalonda wahawe gutegura iserukiramuco rya Afropolitan Nomad [uri iburyo] ari kumwe n'umunyamakuru Christelle Kabagire wagizwe ambasaderi w'iri serukiramuco mu Rwanda


Iserukiramuco rya 'Afropolitain' ryagombaga kubera i Kigali kuwa 7-11 Nyakanga 2020 ryimuriwe mu 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND