RFL
Kigali

Florida: Nyuma yo guhabwa imbabazi kubera covid 19, akigera hanze yahise yica undi muntu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/04/2020 15:36
0


Raporo ivuga ko umugabo wo muri Florida yarekuwe muri gereza mu kwezi gushize kugira ngo afashe kugabanya icyorezo cya coronavirus, ubu yongeye gutabwa muri yombi ashinjwa kwica umugabo akirekurwa.



Nk’uko ikinyamakuru WFLA kibitangaza, Joseph Edwards Williams yari akurikiranyweho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge ubwo we hamwe n'abandi bagororwa 163 bafatwa nk'abagizi ba nabi bo mu rwego rwo hasi, bavanywe muri gereza y'intara ya Hillsborough.

Raporo ivuga ko abayobozi bemeza ko Williams yarashe umuntu akirekurwa mu gace ka Village Village.

Umuyobozi w'akarere ka Hillsborough, Chad Chronister, yamaganiye kure Williams, avuga ko "yifashishije" itegeko ry'ubuyobozi ryo kurekura imfungwa mu gihe hari kwirindwa ikwirakwira ry’ icyorezo cya coronavirus yarangiza agakora ibyaha uko ashatse.

Chronister yagize ati: "Kubera iyo mpamvu, ndahamagarira umushinjacyaha wa Leta gukurikirana uyu uregwa mu buryo bukurikije amategeko". Ku wa kabiri, Williams yagejejwe imbere y’urukiko maze ategekwa gutanga amadolari arenga 250.000 by’amadolari, nk'uko WFLA yabitangaje.

Src: WFLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND